Umunyarwanda Yakoreye Impanuka Muri Uganda Aranafungwa

Kadoyi Albert usanzwe utwara  ikamyo bivugwa ko afungiye muri gereza ya Uganda nyuma yo gukora impanuka  ubwo yari atwaye impu ava i Mombasa muri Kenya.

Taliki 09, Mata, 2024 nibwo yafunzwe ariko impanuka yo yayikoze taliki 23, Werurwe, uwo mwaka, bivuze ko amaze amezi afungiye muri Gereza ya Masafu ahitwa Majanja muri Busia.

Umwe muri benewabo yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko umuntu wabo amaze ayo mezi yose afunzwe, ataburanishwa ngo hamenyekane icyo azira.

Yagize ati: “ Bahorana gahunda yo kumurekura ariko ibyo bintu kuva mu kwezi kwa Mata kugeza nubu bihora bihari. Yakoze impanuka kandi nta muntu wapfuye muri iyo mpanuka. Yari atwaye imodoka y’ikamyo nini ageze muri Busia muri Uganda ari hafi yo kwambuka umupaka ngo agere muri Kenya, imodoka iramwitambika, ziragongana”.

Icyo gihe Polisi ya Uganda yaje gupima ariko nyuma yo kubona ko nta muntu witabye Imana yaramuretse amara igihe yidegembya.

Byari byitezwe ko ubwishingizi bw’imodoka bwazishyura ibyangijwe nayo ariko shoferi agakomeza urugendo.

Ntibyatinze Polisi ya Uganda yaje kumuhamagaza ngo aze atore ibyangombwa bye hanyuma akomeze urugendo ariko ahageze ahita yambikwa amapingu.

Uwahaye amakuru bagenzi bacu avuga ko Kadoyi Albert yageze yo baramufunga, bahamagara undi mushoferi mugenzi we aba ari we baha ibikoresho n’ imyenda arabijyana.

Icyakora nyuma y’ibyo byose, Ubugenzacyaha bw’u Rwanda  bwabafashije mu kumushakisha, baza kumenya  ko afungiye muri gereza ya Masafu.

Avuga ko ikigo cya Max Logistic cyari cyemeye kumvikana na Polisi ya Uganda, hagatangwa ingwate ya Miliyoni y’amashilingi ya Uganda kandi cyayo mafaranga  cyari cyatanzwe.

Iyo ngwate yatanzwe mu rwego rwo kurengera ko izo mpu zatinda kugezwa muri Kenya, kuko zagombaga kutarenza amasaha 72 mu nzira ariko ntibyakunze.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo, Max Logistic, Rindiro Chrysostome yabwiye UMUSEKE ko nta masezerano y’imikoranire  bafitanye n’uriya mushoferi.

Ati: “ Njye nta kazi namuhaye, yakoze ibiraka by’iyo modoka y’ikigo cyanjye cya Max Logistic akora impanuka. Sinari mpari, sinamuhaye imodoka, nta masezerano afitanye n’iyo kompanyi, nta nubwo nzi uwamuhaye uburenganzira bwo gutwara iyo modoka hanyuma agakora impanuka”.

Rindiro avuga ko bahamagaye RIB ngo ibibafashemo, ikurikirana iki kibazo ibamenyesha ko uwo muntu afungiye muri Uganda ariko ngo ntibazi icyaha yakoze kuko impanuka ubwayo itari bumufungishe kuko nta n’uwo yahitanye.

Akomeza agira ati “…Tugendeye ku mategeko yo mu Rwanda, imodoka ifite ubwishingizi iyo ikoze impanuka, hari ubwo ubwishingizi bwishyura icyaba cyangijwe cyose. Ntabwo tuzi yuko uwo muntu niba ari cyo afungiwe koko”.

Avuga ko nyuma yo gukorana na RIB yabwiwe ko ubwo uwo muntu akurikiranywe n’Ubutabera bwa Uganda, igihugu cyigenga, bategereza umwanzuro uva mu rukiko.

Gusa  bakeka ko uwo basanzwe baha imodoka akazikodesha ari we waba waramuhaye akazi ariko ngo uriya Munyarwanda ufunzwe we nta masezerano afitanye n’iyi kompanyi.

Umuyobozi Mukuru wa Sendika y’abashoferi batwara amakamyo manini, ACPLRWA, Kanyagisaka Justin, yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo bakizi .

Ati: “ Uriya muntu icyaha yakoze kirebwa n’amategeko y’umuhanda na COMESA , nta nubwo cyari icyaha cyo gufungwa. Kwari ukuza, bagapima, bagatwara fotokopi y’ubwishingizi, bakajya kudekarara. Amaze gufungwa, umukoresha, yaragiye aganira na bo, akuramo imodoka ye mu cyimbo cyo gufatira imodoka .”

Kanyagisaka avuga ko nka sendika bamenyesheje ubugenzacyaha bw’u Rwanda ngo bukurikirane iki kibazo, kugeza ubu butarabaha amakuru yaho idosiye igeze.

Kugeza ubu umuryango w’uyu mushoferi uribaza ikibura kugira ngo arekurwe cyangwa niba yakoherezwa mu Rwanda agakurikiranwa n’ubutabera bwaho niba hari ibyaha bindi akurikiranyweho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version