Sarkozy yasabiwe gufungwa imyaka ine

Ubushinjacyaha bwaraye busabiye Nicolas Sarkozy wigeze kuyobora u Bufaransa gufungwa imyaka ine. Ni mu rubanza aregwamo gukoresha ububasha yari afite nka Perezida agashyira umucamanza Gilbert Azibert ku mwanya yari bukoreshe kugira ngo amuhe amakuru ku iperereza ryamukorwagaho.

Ubushinjacyaha buvuga ko  Nicolas Sarkozy yakoresheje ububasha yari afite kugira ngo Azibert abe umucamanza mukuru mu rukiko rw’i Monaco aho yagombaga kumenya amakuru ku iperereza ryamukorwagaho ku ngingo y’uko hari amafaranga yahawe n’umuherwe witwa Liliane Betterncourt yo kumufasha kwiyamamaza.

Liliane Henriette Charlotte Betterncourt  yarapfuye. Yari we mugore wa mbere ukize ku isi, akaba uwa 14 mu bantu bakize kurusha abandi ku isi. Betterncourt yari afite umutungo ungana na miliyari 44.3$.

Umushinjacyaha mukuru ukurikirana ibyaha bifitanye isano n’ubukungu witwa Jean–Luc Blachon avuga ko ubutabera bw’u Bufaransa butagomba kujenjekera umuntu wigeze kuyobora igihugu, akaba yarakoresheje ubushobozi bwe mu kwica amategeko yari ashinzwe kurinda.

- Advertisement -

Yagize ati: “ Ntidushobora kwihanganira umuntu wigeze kuyobora u Bufaransa ariko akica amategeko nkana.”

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyaha Nicolas Sarkozy akurikiranyweho muri ruriya rukiko yabikoze muri 2007.

Ubutegetsi bwa Nicholas Sarkozy bwaranzwe no kugongana n’inzego z’ubucamanza kandi bisanzwe bimenyerewe ko  mu Bufaransa buri rwego rw’ubutegetsi rwigenga.

 

Kwivanga mu mikorere y’inzego ni ikizira mu mitekerereze y’Abafaransa

Umufaransa witwa Charles-Louis de Secondat wamenyekanye mu mateka nka Montesquieu niwe watangije ibitekerezo by’uko buri butegetsi  haba ubutegetsi nyubahirizategeko, ubutegetsi nshingamategeko n’ubutegetsi bw’ubucamanza bugomba gukora mu bwigenge.

Kuri Montesquieu imikorere yigenga ya buri rwego niyo shingiro rya Demukarasi isesuye, aho buri rwego rukorera abaturage ntawivanze mu by’undi.

Ibitekerezo bya Montesquieu byaramamaye cyane mu mitekerereze ya Politiki ndetse n’ubu  ibihugu byinshi bibigenderaho mu kwandika Itegeko Nshinga.

Montesquieu yavutse taliki 18, Mutarama, 1689 apfa taliki 10, Gashyantare, 1755.

Charles_Montesquieu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version