Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kugenzura Ko Abantu Bikingije COVID-19 Byatangiye Gukorwa Urugo Ku Rundi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Kugenzura Ko Abantu Bikingije COVID-19 Byatangiye Gukorwa Urugo Ku Rundi

Last updated: 13 January 2022 9:20 am
Share
SHARE

Umujyi wa Kigali watanze amabwiriza yo kugenzura ko abawutuye bose bikingije icyorezo cya COVID-19, hagamijwe gutahura abatarikingiza ngo bibandweho mu “bukangurambaga”.

Ni icyemezo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yatangaje ko cyafashwe nyuma y’uko byagiye bigaragara ko hari abantu bagera igihe cyo gufata urukingo rwa kabiri ntibajyeyo, abagejeje igihe cy’urwa gatatu ntibarufate, hakaba n’abandi batarafata urukingo na rumwe.

Mu ibaruwa yandikiye abayobozi nshingwabikorwa b’uturere tugize Umujyi wa Kigali kuri uyu wa 12 Murama 2022, yabasabye ko iryo genzura rigomba kuba ryakozwe mu minsi itatu, bakaritangira raporo.

Ati “Dushingiye ku mubare w’abaturage bari kwandura COVID-19 mu Mujyi wa Kigali ndetse bamwe bakahatakariza ubuzima bishwe n’iki cyorezo, kandi bikaba byaragaragaye ko urukingo ari rwo rwonyine ruha umubiri ubudahangarwa mu kurwanya iki cyorezo,”

“Tubandikiye tubasaba gukora ibarura ry’abaturage urugo ku rundi hagamijwe kumenya abaturage bamaze kubona inkingo uko zavuzwe haruguru, bigafasha mu gukora ubukangurambaga kugira ngo abatarabona inkingo uko zateganyijwe nabo bazifate. Iki gikora kikaba cyasojwe bitarenze tariki ya 14 Mutarama 2022, raporo  yagejejwe ku Mujyi wa Kigali.”

Ni igikorwa Taarifa yamenye ko cyatangiye gushyirwa mu bikorwa na mbere y’iyi baruwa.

Uyu munsi muri @kagarama_sector hatangiye igikorwa cyo gusura Abaturage mungo harebwa ko bikingije #COVID19 byuzuye, n'abatarikingiza na rimwe ngo bagirwe inama yo kwikingiza. Igikorwa cyakozwe ku bufatanye n'Inzego z'Ibanze n'Urubyiruko rw'abakorerabushake. @KicukiroDistr pic.twitter.com/KCmAJfvRvs

— KAGARAMA SECTOR (@kagarama_sector) January 11, 2022

 

Imibare y’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) kugeza ku wa Kabiri igaragaza ko mu bijyanye no gukingira COVID-19, abatuye Umuyi wa Kigali bakingiwe 100%, hagakurikiraho Akarere ka Rwamagana kageze kuri 73.4%, Rulindo ifite 67.2% na Kirehe ifite 67.1% .

Uturere turi inyuma mu gukingira COVID-19 ni Ruhango (46.2%), Ngororero (48.2%) na Nyanza (50.6%).

Urebye mu bijyanye n’ubwandu kandi naho Umujyi wa Kigali uza imbere kuko imibare iheruka yerekana ko Akarere ka Gasabo kaza imbere mu Rwanda mu tumaze kugaragaramo abarwayi benshi (15,054), Kicukiro ikaza ku mwanya wa kabiri (12,490), naho Nyarugenge (12,293) ni iya gatatu mu gihugu.

No mu gupfusha abantu benshi Umujyi wa Kigali uza imbere mu gihugu kuko Nyarugenge imaze gupfusha abantu 485, Gasabo ni iya kabiri n’abantu 91, Huye  ni 90 naho Kicukiro iza ku mwanya wa kane n’abantu 82.

TAGGED:COVID-19featuredInkingoKigaliPudence RubingisaUmuyi wa Kigali
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubutaka Busaga Miliyoni 1.3 Ntibwanditse Kuri Ba Nyirabwo
Next Article Ibigo 6 Byagiye Mu Burasirazuba Bwo Hagati Kubakundisha Ikawa Y’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

Kirehe-Ngoma: Koperative Yejeje Umuceri None Uri Gupfa Ubusa

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

Amerika Irototera Kuzakorera Iran Nk’Ibyo Yakoreye Venezuela

You Might Also Like

Mu mahanga

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Gatsibo: Bizeye Kuzabona Amazi Yiyongera Kuyo Basanganywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?