Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kugerageza Kwivura COVID-19 Bishobora Gusiga Ubundi Burwayi Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Kugerageza Kwivura COVID-19 Bishobora Gusiga Ubundi Burwayi Mu Rwanda

Last updated: 26 July 2021 12:29 pm
Share
SHARE

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko hari abantu barimo gukoresha uruvangitirane rw’ibyatsi bavuga ko barimo kwirinda cyangwa kwivura COVID-19, ibintu ngo bishobora gutera umubiri ibindi bibazo.

Bijyanye no kuba nta muti uzwi uvura COVID kuko hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso byayo, hari benshi bifashisha imiti y’ibyatsi izwiho kuvura inkorora n’ibicurane, bakayinywa ari myinshi.

Mu ngero zitangwa harimo nk’abanywa tangawizi n’indimu byinshi, umwenya, inturusu, umuravumba n’ibindi, bagakora uruvange bibwira ko bibongerera ubudahangarwa kandi bishobora nko kwangiza igifu.

Dr. Nsanzimana yavuze ko mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri, umuntu akenera indyo iboneye kandi bikaba guhozaho, aho gushaka kubikorera mu minsi mike.

Ati “Imirire y’umuntu urwariye mu rugo ufite COVID, ntashake gukora ibintu byinshi cyane bidasanzwe atakoze mbere, bisa no kubyibushya ihene ku munsi w’isoko.” Yari mu kiganiro kuri TV 10.

Yavuze nk’abarwaye COVID bagomba kwirinda kurya ibintu bikomeye, bakarya imboga n’imbuto mu rugero.

Ibyo bikajyana no kunywa ibintu byinshi kuko iyo ufite umuriro unakorora buri kanya umubiri uba ukeneye amazi menshi, kandi na yo ukayanywa mu rugero, ugafata nka litiro enye ku munsi kandi mu bihe bitandukanye.

Ati “Hari ikibazo gikomeye cy’abantu bari kurya ibyatsi byinshi, bari kurya imbuto ku buryo bukabije cyane, bari kwiyuka bavanga icyo umubwiye cyose akakivanga nacyo, ahubwo noneho ibihaha akabibuza guhumeka.”

Yavuze ko kwiyuka abantu bagomba kubyitondera kuko biyuka babanje gucanira ibyatsi bikazaho umwotsi, cyangwa bagakoresha imbabura kandi itwika oxygene umubiri wabo ukeneye.

Ati “Hari bimwe rero bishobora gufasha igihe ubikoresheje neza nk’inturusu murabizi ko ishobora gufasha mu gufungura ibihaha ku gipimo gito, ikaba yanatuma wumva umerewe neza kubera ko uyihumetse gato.”

“Ariko gufata ikiringiti, mu byatsi bitanu, bitandatu wavangiye mu ibase, watwitse, ukwitwikira ukibuza guhumeka, n’imbabura akayitwikiriramo, noneho ubwo haba hajemo kwiyahura.”

Yavuze ko ikintu cyose umuntu yakumva akagikora gishobora gutuma abafite indwara nyinshi bahuhuka.

Yakomeje ati “Abantu bafite izindi ndwara bo twababwira by’umwihariko kwitonda cyane, mbere yo gufata ibyo byatsi bakabivanga, indimu zikabije, hari n’ibindi bavuga ntumenye n’ahantu babikura nk’ibibuto bya avoka, umubirizi, tangawizi…”

Ku muntu ukeneye kurya indimu ngo akwiye gukoresha nkeya kimwe na tangawizi niba ayinywa mu cyayi, aho gukoresha byinshi yibwira ko bimufasha kwirinda kandi bishobora kumwangiza.

Kugeza ubu mu Rwanda abantu bamaze kumenyekana ko banduye COVID-19 ni ibihumbi 65, barimo abasaga ibihumbi 18 bakirwaye.

TAGGED:COVID-19Dr Nsanzimana SabinfeaturedIndimuTangawizi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umugabo ‘Wari Uhitanye’ Perezida Wa Mali Yapfuye
Next Article Umuyobozi Wa Airtel Rwanda Yacyuye Igihe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rugiye Kwakira Inama Y’Abagaba Bakuru B’Ingabo Muri Afurika 

Imirwano Hagati Ya Israel Na Hamas Yubuye

Abanyamerika Baramagana Perezida Wabo

U Rwanda Na Senegal Duhuriye Ku Kwita Kuri Ejo Hazaza H’Urubyiruko- Kagame

Faye Yahuye Na Kagame Ku Munsi Wa Kabiri W’Uruzinduko Rwe Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Indonesia, Azerbaijan Na Pakistan Mu Biganiro Na Amerika Byo Kohereza Ingabo Muri Gaza

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Rwamagana: Ubuyobozi Bwamurikiwe Igishanga Gitunganyijwe Cya Cyaruhogo

You Might Also Like

Mu RwandaUbukunguUbuzima

Rwanda: Uruganda Rutunganya Imiti Ivuye Mu Rumogi Rugiye Kuzura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwanze Icyifuzo Cya Israel

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yakiriye Mugenzi We Wa Senegal 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Andi makuruMu Rwanda

PM Nsengiyumva Asaba Abarangiza Kaminuza Kutazabera Igihugu Impfabusa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?