Kuri Dawe Uri Mu Ijuru Haguye Ikamyo

Mbere y’uko ugera ku Umugonero hagati ya Karongi na Nyamasheke, mu ikoni ryitwa Dawe Uri Mu Ijuru habereye impanuka y’ikamyo ifite pulake RAF 877U.

Amafoto Taarifa ifite arerekana iyo modoka yagushije urubavu kandi amakuru aravuga ko shoferi yakomeretse cyane naho umufasha ari we bita ‘tandiboyi’ we ni muzima.

Iyi kamyo yamanukaga Dawe Uri Mu Ijuru iri hafi kugera ku Mugonero

Amakuru avuga ko shoferi yajyanywe kwa muganga ku bitaro bya Ngoma.

Turacyagerageza kuvugana n’Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu muhanda Superintendent of Police( SP) Emmanuel Kayigi ngo batubwira niba haba hari ubutabazi bwakorewe iyo kamyo ariko ntarashobora kutwitaba.

Mu ikoni rya Dawe Uri Mu Ijuri ni ahantu hakunze kubera impanuka kubera ubuhaname bw’aho n’imiterere y’iryo korosi.

Bisaba ubwitonzi bukomeye kugira ngo umushoferi, cyane cyane utwaye imodoka ndende, ahakate neza ntacyo abaye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version