Stade Amahoro Nshya Izajya Yaka Amabara Y’u Rwanda

Ikigo SUMMA cy’Abanya Turikiya cyasohoye amashusho yerekana Stade Amahoro iri kwaka amabara aranga ibendera ry’u Rwanda. Ni ikimenyetso cy’uko imirimo yo kuyubaka iri kugera ku ndunduro kandi bigaha abantu ishusho rusange y’uko izaba isa.

Hafi buri munsi, muri iyi stade haba havuga umuziki mu rwego rwo kumara irungu abubatsi ariko no kumenyereza ibyuma amajwi kugira ngo igihe cyo kuyitaha kizagere bimeze neza.

Akenshi bacuranga indirimbo z’abahanzi bo muri Turikiya, ubundi bagacuraza iza Chris Eazy, indirimbo ifungura Champions League y’Abongereza n’izindi.

Imiryango abafana bazinjiriramo yamaze guhabwa inyuguti ziyiranga kandi intebe n’igisenge gifite amatara n’aho IBENDERA RY’U RWANDA rizajya rigaragarira byamaze kuhagera.

- Advertisement -

Bamwe mu babuka iki gikorwa remezo bavuga ko akazi basigaranye ari ako gukora imihanda n’ubusitani ariko  bakavangirwa n’imvura iri kugwa muri Kigali muri iyi Gashyantare, 2024.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version