Leta Y’u Rwanda Igira Kwihangana Ariko Kugira Aho Kugarukira- Rutaremara

Inararibonye muri Politiki y’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’urubuga ngishwanama rw’inararibonye, Tito Rutaremara avuga ko burya Leta y’u Rwanda yihangana bigatinda.

Avuga ko  ishyira ku munzani mu nyungu z’ubutabera ikareba igikwiye mu bwiyunge n’ubumwe by’Abanyarwanda.

Yabivugiye mu kiganiro cyaraye gihuje inzego  zirimo MINUBUMWE, Polisi y’u Rwanda, Minisiteri y’ubutabera, n’izindi.

Rutaremara yavuze ko nyuma y’igihe runaka Leta y’u Rwanda ikuburira ikakubyira ko hari ibyo ukwiye gucira kuko birura ariko ukavunira ibiti mu matwi, bigera aho ikaguhana.

- Advertisement -

Ati: “Buriya iyi Leta y’ubumwe igira kwihangana, irareba iti uyu muntu twamwumvise wenda aribwiriza reka tumubwire, ejobundi ikongera ikamubwira iti nyamuneka, ejobundi buriya ikongera ikamubwira iti nyamuneka, yakomeza bakamufata, nicyo gituma uba ubona ba Karasira n’abandi bageze aho…”

Tito Rutaremara yavuze ko iyo igihe kigeze Leta y’u Rwanda irambiwe iguhana kandi mu buryo bukwiye.

Ati: “  Leta igira iti twarakubwiye twakugiriye inama ko wica amategeko none ngwino ujye mu bucamanza. Niko ikora igenda buhoro kuko burya kubaka ubumwe ntabwo wirukanka ngo uhere ko ukubita ngo uyu akoze iki! Ugenda buhoro, ubanza kwigisha nyuma rero igihe cyazagera ukabwira ab’amategeko uti mukurikize amategeko ahanwe hakurikijwe amategeko.”

Ku rundi ruhande Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ivuga ko Politiki y’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ntaho yamenera.

Abishingira ko hari inzego zishinzwe kuyikumira n’amategeko ahana uwo yokamye.

Ubusanzwe ariko ni uko bimeze.

Jenoside si ikintu uzindukana mu gitondo kuko kugira ngo umuntu agambirire kwica undi n’abe bose n’abandi bafitanye isano n’abo basa cyangwa bafite ikindi bahuriyeho bisaba igihe kirekire kandi ibigikorerwamo bikaba biteguye neza.

Uku ni ko byagenze kuri Jenoside zose harimo n’iyakorewe Abatutsi.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène avuga ko gukorera politiki y’amacakubiri mu Rwanda bidashoboka kuko ngo  n’ababigerageje mu myaka yashize bitabakundiye.

Ati: “Politiki yose yaba ishaka gusenya igihugu ntabwo ishobora gukorwa kuko icya mbere ni uko amategeko ubwayo abibuza uhereye ku Itegeko Nshinga. Icya kabiri ni uko n’imitwe ya Politiki na none yagenderaga ku ngengabitekerezo ya Jenoside muri iyi myaka 28 ishize Jenoside ihagaritswe, byagiye bigaragara ko hari abanyapolitiki bagiye bashaka kugarura ibyo bitekerezo”

Avuga ko Leta y’u Rwanda yinjiye muri ibi bibazo iganira  n’Inteko ishinga amategeko iyo mitwe igaseswa.

Mu mwaka wa 2003 amashyaka nka MDR Parmehutu yarasheshwe kuko byagaragara ko ishaka kugarura ingengabitekerezo ya Jenoside.

Minisitiri Dr Bizimana avuga ko abakora Politiki muri iki gihe  babizi ko hari imirongo ngenderwaho itagomba kurengwa.

Iyi mirongo itagomba kurengwa ni ukugarura Politiki y’urwango, ivangura amacakubiri, itoteza n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibi ngo nibyo bituma umunyapolitiki uvuga ko aje gukorera mu Rwanda Politiki itubakiye ku Bumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda atemererwa kuyihakorera.

Sena y’u Rwanda ntishobora kwemera umutwe wa Politiki nk’uwo.

Ku rundi ruhande ariko hari abagaragaza impungenge kubera abavuga ko ari Abanyapolitiki bakoresha imbuga nkoranyamabaga nka YouTube, bagakwirakwiza imvugo z’urwango n’amacakubiri.

Umushakashatsi kuri Jenoside, Tom Ndahiro we avuga ko inzego z’ubugenzacyaha n’iz’ubutabera zagombye kongera umurego mu guta muri yombi uwo ari we wese ukoresha imvugo ihembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Hari imwe mu miryango ijya ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu ijya ivuga ko  u Rwanda iyo inzego z’ubutabera zigize uwo zita muri yombi zimukurikiranyeho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha  ruherutse gutangariza RBA  ko rwakiriye dosiye 53 z’ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe cy’iminsi irindwi y’Icyumweru cy’icyunamo ku nshuro ya 28 hibukwa abazize jenoside yakorewe Abatutsi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version