Umuraperi Wo Mu Bufaransa Witwa Youssoupha Agiye Gutaramira Abanyarwanda

Youssoupha Mabiki wamenyekanye ku isi ku izina rya Youssoupha azaza gutaramira Abanyarwanda muri Nyakanga, 2022. Azaba yitabiriye Iserukiramuco ryateguwe n’Ikigo Africa in Colors gifatanyije n’ikindi kitwa MOCA.

Iyi MOCA ivugwa ni ikigo kitwa Movement of Creative Africas.

Youssoupha, umuhanzi w’Umufaransa mu njyana ya Rap , yatumiwe  ngo azaririmbe  ku italiki ya 3 Nyakanga, 2022 mu iserukiramuco ryateguwe n’ibigo rwavuze haruguru rizatangira guhera taliki 30, Kamena, 2022.

Uyu muraperi uri mu bakunzwe cyane bakoresha Igifaransa muri rap zabo azaba ari kumwe n’abaraperi n’abahanzi bo mu Rwanda.

- Kwmamaza -

Iserukiramuco rya 2022 kandi rifite insanganyamatsiko igira iti: ‘Ubuhanzi n’ubugeni bugamije impinduka.’

Uwashinze Africa in Colors, Raoul Rugamba avuga  ko ririya serukiramuco rizaba ihuriro ry’ingirakamaro ku Rwanda mu ruhando rw’ubuhanzi mu Rwanda.

Bizaba kandi ari uburyo bwo guhuza abakora mu  nganda z’umuco n’ubuhanzi mu bihugu bitandukanye byo ku migabane y’isi mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku mahirwe mashya y’ubucuruzi, ishoramari, ubufatanye, kugera ku mari ndetse n’isoko ku banyabugeni, abahanzi n’abandi bari mu nganda z’umuco n’ubuhanzi.

MOCA ni Ikigo cyibanda ku nganda z’umuco n’ubuhanzi ku Banyafurika baba muri Africa n’ababa hanze yayo .

Cyashinzwe na Alain Bidjeck ubu i Paris mu Bufaransa.

Gihuza abagira abakora muri uru ruganda, abahanzi, ba rwiyemezamirimo ndetse n’abafata ibyemezo bya Politiki mu rwego rwo gusangira ubunararibonye, gutekereza ahava  ibisubizo ku ngingo z’ibanze no guteza imbere amahirwe ahari yatuma abarukora batera imbere.

Ibigo Africa in Colors na MOCA   byubakiye ku nkingi eshatu z’ingenzi ari zo uburezi, ubufatanye  no kubasha kugera ku mari.

Ikigo Africa in Colors cyo  cyashinzwe na Raoul Rugamba.

Raoul Rugamba washinze Africa in Colors

Gikorera i Kigali mu Rwanda.

Imwe mu ntego nkuru zacyo ni ugufasha m’ugutekereza uko urujyano rw’inganda z’umuco n’ubuhanzi rwabasha kurema imirimo kandi bikinjiriza amafaranga ababikora.

Ubufatanye bw’ibi bigo byombi bwubatse Ihuriro mpuzamahanga rigizwe n’ibihugu 50 hirya no hino ku isi.

Harimo 35  byo ku mugabane w’ Afurika na 15 byo hanze yawo.

Bakora byinshi birimo  gutegura Inama zo ku rwego rwo hejuru, zitabirwa n’abantu batandukanye barimo abahagarariye za Guverinoma mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku ishoramari, kumenya uko abantu  bagera ku mari, ibikorwa remezo, guteza imbere urujyano rw’ubuhanzi mu Rwanda n’ibindi byinshi.

Ukeneye ubufatanye cyangwa ibindi bisobanuro kuri kiriya gitaramo azandike kuri: info@africaincolors.com

https://www.youtube.com/watch?v=rcxmXZY-nxg&t=9s

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version