Umusaza Buhigiro Jacques Arashyingurwa

Kuri uyu wa Kabiri taliki 19, Mata, 2022 nibwo Dr Jacques Buhigiro waririmbye indirimbo zirimo Amafaranga, Agahinda karakanyagwa n’izindi ari bushyingurwe.

Uyu musaza uri mu bahanzi b’Abanyarwanda bo hambere kandi bakunzwe cyane aherutse gutabaruka.

Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe bwa mbere ku rubuga rw’Ikipe ya Rayon Sports yabereye umunyezamu wa mbere kuva yashingwa.

Imwe mu ndirimbo ze yayise ‘Agahinda karakanyagwa’.

- Advertisement -

Yasohotse mu mwaka wa 1971.

Umwe mu mirongo igize iyi ndirimbo uragira uti: Agahinda karakanyagwa…karakunyuka kakakunoza ugahinduka uruzingo…”

Buhigiro arashyingurwa kuri uyu wa Kabiri taliki 19, Mata, 2022

Gahunda yo guherekeza Buhigiro ivuga ko Misa yo kumusezeraho iri bube saa sita z’amanywa ikabera i Kabuga, umurambo we ukaza gushyingurwa saa munani, gukaraba bikaba saa cyenda n’igice i Rusororo.

Jacques Buhigiro yavutse taliki 18,Werurwe, 1944 atabaruka taliki 14, Mata, 2022.

Dr Bihigiro  yabaye no  mu Kigo cy’abafite ubumuga cy’i Gatagara aho yitaga ku bana baharererwaga akabagorora imitsi n’imikaya, ibyo bita Kiné.

Imirongo igize indirimbo ‘Agahinda Karakanyagwa’

Agahinda karakanyagwa

Kakuguguna nk’imaniko

Ukamanuka ahadacuramye.

Agahinda karakanyagwa.

Karakunyuka kakakunoza Ugahinduka uruzingo.

Agahinda karakanyagwa.

Ukazunga mugunga* (?)

Ukazinga inkoba z’innyo.

Agahinda karakanyagwa. Aho wicaye hose Ugasanga nta mwanya. Agahinda karakanyagwa.

Ukarwara umwiryane Ukangana na rubanda Agahinda karakanyagwa. Kizirika ku mutima Ugatinya abo ukunda.

Agahinda karakanyagwa.

Ugatinya abo ukunda

Ugakunda ibigukenya.

Agahinda karakanyagwa.

Aho wicaye hose Ugasanga nta mwanya.

Agahinda karakanyagwa.

Wirambika iwawe, Ibiryi bikajagata

Agahinda karakanyagwa.

Ukayoberwa aho waraye Ugashiguka ukarirara.

Agahinda karakanyagwa.

Agatotsi kakwenda Ukarota wimanika.

Agahinda karakanyagwa.

Ukarota wimanika Cyangwa se wihamba.

Agahinda karakanyagwa.

Kakurya nk’umufunzo Ukifuza icyagukenya.

Agahinda karakanyagwa.

Karanuka Ukumva uhuzwe imibereho yawe N’umubano mu bantu.

Kaguseregeta* hasi Wakora* kagahunga*.

Agahinda karakanyagwa.

Kimukira mu gahanga/kiranga/kirambi*(?) Ibyishimo bikarigita.

Agahinda karakanyagwa.

Wiyambaza iza kera Ziti iby’ubu si ibyacu.

Agahinda karakanyagwa.

Urasange Misiyoni Twe agahinda ntitugakiza.

Agahinda karakanyagwa.

Uzitonde uperereze Wiringire Umukiza.

Agahinda karakanyagwa.

Ukabungira abavuzi Bati iyo ndwara ntituyizi.

Agahinda karakanyagwa.

Ugakimirana wakiranya Ukimyiza imoso utaha.

Agahinda karakanyagwa.

Kaguteruza ibidashobotse Ugahirika ibitageguka.

Agahinda karakanyagwa.

Karakanyagwa karagahera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version