Lithium: Ibuye Ry’Agaciro Kayingayinga Aka Zahabu

Uko ikoranabuhanga ritera imbere, abantu bagakenera telefoni, mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga ni ko inganda zibikora zikenera ibuye muri iki gihe bamwe badatinya ko ari yo zahabu igezweho.

Ni ibuye ryitwa lithium. Ni ibuye riri mu bikoresho umuntu atagitandukanya nabyo birimo amabuye dukoresha muri radio, itoroshi, amabuye ya mudasobwa, aya telefoni n’ahandi.

Iri buye kandi niryo abahanga bakoramo ibikoresho bibikwaho amakuru bita disques durs.

Hamwe mu hantu hacukurwa iri buye

Ibi byuma nibyo bibitsweho amakuru y’ubwoko bwinshi arimo amashusho, amafoto, amashusho, ari ku nyandiko n’ahandi.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2018, 20% by’ibikoresho byose bikorwa muri ririya buye byari amabuye akoreshwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Ni ibuye ricukurwa henshi muri Afurika

Mu mwaka wa 2030 uyu mubare uzazamuka ugere kuri 85% nk’uko bitangazwa n’ikigo cyo muri Amerika kiga imiterere y’ubutaka n’iby’amabuye y’agaciro, USGS.

Toni imwe ya Lithium muri Mutarama, 2021 yaguraga €6 400.

Hamwe mu hantu iri buye riboneka kurusha ahandi ku isi ni muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ahandi iri buye ricukurwa ni muri Tchad, Mali, Ethiopia, Mozambique, Zimbabwe, Afurika y’Epfo, Namibie na Ghana.

Imodoka zicagingwa ku mashanyarazi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version