Live: Urubanza rwa Nkubiri mu mizi

Kuri uyu wa Gatatu taliki 30, Ukuboza, 2020 nibwo hari bube urubanza ruregwamo umunyemari Alfred Nkubiri ukurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza ifumbire .  Urubanza rwe rwari ruteganyijwe gutangira saa mbiri zuzuye(8h00 am) ariko rurakererwa.

Taarifa yageze mu cyumba cy’Urukiko ihasanga umwanditsi warwo gusa abandi bataraza. Abashinzwe ubuhanga bw’ibyuma batangiye kubitunganya duhari, nyuma haza abunganira Nkubiri babiri…

Turabagezaho iby’uru rubanza…

 

- Advertisement -

Uko byagenze mu iburanisha riheruka:

Kuri uyu wa Gatanu  Taliki 11, Ukuboza, 2020 nibwo mu Rukiko risumbuye rwa Gasabo habereye urubanza ruregwamo Alfred Nkubiri  ukurikiranyweho ibyaha bifite aho bihuriye no kunyerezwa kw’ifumbire yari igenewe abahinzi..

Inteko iburanisha yari igizwe n’abantu bane, abunganira uregwa ni batanu kandi bari mu cyumba cy’iburanisha.

Kuva mu mpera za Kamena, 2020 umusaza Nkubiri Alfred yari ataraburana mu mizi.

Icyo gihe urubanza rwatangiye neza saa tatu na mirongo ine n’itanu(9H45am) ariko hakomeza kuba imbogamizi zishingiye ku ikoranabuhanga.

Nyuma y’uko ibibazo bya IT byikemutse, Umucamanza wari ukuriye Inteko iburanisha yabajije Alfred Nkubiri niba yemera ko yaburana atareba abamwunganira asubiza ko ibyo ntacyo byari bitwaye ahubwo akibaza uko ari buze gusaba ijambo.

Umucamanza ukuriye Inteko uburanisha yamumaze impungenge avuga  ko najya akenera ijambo azajya avuga akarisaba.

Abunganira Nkubiri bavuze  ko ikirego cyagombye kujyanwa mu Nkiko z’ubucuruzi…

Hatangiye hahabwa ubushinjacyaha buvuga ishingiro ry’ibirego byarwo.

Ubwunganizi bwavuze ko kiriya kirego kitagombye kuburanishwa na ruriya rukiko kuko ari icyaha cy’ubucuruzi.

Umwe mu bunganizi be avuga Me Uwizeyimana  yavuze  ko byose bishingiye ku masezerano ENAS ya Nkubiri yagiranye na MINAGRI kandi ngo ni amaserano y’ubucuruzi.

Me Uwizeyimana yavuze ko ibaruwa bafite igaragaza ko amasezerano ikigo ENAS ya Nkubiri yagiranye na MINAGRI yari ay’ubucuruzi bityo iyi Minisiteri ikaba yarasabye Ubugenzacyaha gukurikirana  Nkubiri kuko atayubahirije.

Akavuga ko  urubanza rwagombye kujya mu nkiko z’ubucuruzi aho kuza mu manza nshinjabyaha.

Undi mwunganizi wa Nkubiri yagarutse kuri raporo Taarifa ifitiye Kopi, avuga ko urukiko rwagombye gusuzuma niba imyanzuro igaragara kuri paji ya 14 idafite ishingiro, bityo ikaba yagenderwaho.

Ikindi yavuze ni uko icyabaye ari ‘ukutubahiriza amasezerano’.

Yunzemo ko iriya raporo abona nta kindi cyayisimbura kuko yuzuye byose bifite aho bihuriye na kiriya kibazo.

Yasabye kandi abacamanza kureba muri iriya myanzuro kuko hari ahavugwamo ko abakurikiranwa batagombye kubonekamo Nkubiri n’Ikigo cye ENAS.

Umwe mu bacamanza yavuze ko abunganira uregwa bavuga neza aho bifuza ko urubanza ruregwamo Nkubiri Alfred rwajyanwa  kuko umwe yasabye ko rwajya  mu nkiko z’ubucuruzi, undi agasaba ko rwajya mu nkiko z’imanza mbonezamubano.

Bamusubije ko basuzumye basanga basanga hari ingingo ivuga ko urubanza nka ruriya rujyanwa mu nkiko z’ubucuruzi.

 Ikirego kivuga ENAS ariko hakurikiranywe Nkubiri…

Ikindi cyavuzwe n’undi wunganira Nkubiri ni uko  amasezerano MINAGRI ivuga ko atakurikijwe n’Ikigo ENAS kandi ari ikigo gifite ubuzima gatozi, bityo akibaza ukuntu Nkubiri azanwa mu rubanza kandi atari we warezwe nka Nkubiri, ntabe anagaragara  mu kirego.

Ati: “ Mu rwego rw’amategeko Nkubiri ni umunyamigabane wa ENAS ariko si we ENAS”

 

Nkubiri ati: ‘Ku myaka 69 nibwo nitabye urukiko ariko sinzi kubeshya’

Nkubiri yahawe ijambo kugira ngo agire icyo yongera ku bamwunganira yavuze  ko kuva yabaho ari ubwa mbere ajyanywe mu rukiko, akemeza ko atajya abeshya.

Yagarutse kandi ku ngingo y’uko mu masezerano yasinywe kugira ngo ifumbire igezwe ku baturage hari mo n’uruhande rw’inzego z’ibanze  ni ukuvuga uturere n’abandi ariko akibaza impamvu bo batagaragazwa mu butabera.

Ikindi yavuze  ni uko ikirego aregwa gishingiye ku masezerano y’ubufatanye, amategeko akavuga ko bagomba kugikemura mu buryo bw’ubwumvikane.

Nawe icyo gihe yavuze ko mu nyandiko yakozwe n’inzego zitandukanye yari igenewe Minisitiri w’Intebe ivuga ko mu masezerano harimo n’ibyo inzego zibanze zigomba gukora, ibyo MINAGRI igomba gukora, ibyo ENAS igomba ndetse n’ibyo bagombaga gufatanya.

Yasabye ko ubutabera bugomba gusuzuma uko amafaranga yose yasohotse, uko yishyuwe n’ibindi bivugwa muri kiriya kibazo.

Saa tanu n’iminota makumyabiri( 11h20 am), ubwo ubushinjacyaha bwari butangiye kugira icyo buvuga ko byavuzwe n’ubwunganizi hamwe na Nkubiri havutse ikibazo cy’ikoranabuhanga, bwavuga abandi ntibumve.

Nyuma y’iminota itanu, abunganira Nkubiri byageze aho basubira kwicara bategereje ko ikoranabuhanga risubira mu buryo.

Nyuma y’iminota umunani, Ubushinjacyaha bwasubiye ku murongo w’Ikoranabuhanga, ubucamanza bubasaba kongera gutangira ubusobanuro bwabwo

Bwavuze ko iby’uko ruriya rubanza rwaburanishwa n’urukiko rw’ubucuruzi nta shingiro rufite.

Bwemeje ko hari amafishi ya baringa, agaragaraho abahawe amafumbire ya baringa bityo ngo ibi nibyo byashingiweho habaho ikurikiranacyaha .

Ubushinjacyaha buvuga ko ruriya rukiko rufite ububasha bwo gukurikirana kiriya cyaha.

Umwe mu bashinjacyaha ati: “Ntacyabuza ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha gukora iperereza mu ishyirwa mu bikorwa byariya masezerano mu gjihe byagaragaye ko ari ibikorwa bigize icyaha.”

Ubushinjacyaha buvuga ko ikurikirana cyaha ryakorwa kuri Nkubiri nka nyiri ENAS kanidi bikaba bitishe amategeko.

Bugira buti : “Ikiregerwa si ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ahubwo rishingiye ku bikorwa byagaragaye bigize icyaha.”

Uhagarariye Minisiteri y’ubuhinzi muri ruriya rubanza avuga ko ikirego batanze kirimo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano kandi ko icyo abunganira Nkubiri bavuga ko atubahirije amasezerano atari byo, ahubwo ko mu kuyakurikiza hari ahagaragaye mo ibyaha bityo akaba ari byo akurikiranyweho.

Avuga ko ziriya nzitizi abunganira Nkubiri bazitanga mu rwego  rwo gutinza urubanza.

Umucamanza uhagarariye Inteko iburanisha yanzuye ko nyuma yo kumva impande zombi n’inzitizi zatanzwe n’ubwunganizi , umwanzuro w’Urukiko uzasomwa taliki 14, Ukuboza, 2020  saa  munani z’amanywa.

Umunsi nyiri izina wo gusoma umwanzuro w’Urukiko ku kifuzo cy’Ubwunganizi warageze, Abacamanza banzura ko urukiko rwaregewe( ni ukuvuga Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo) rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza Nkubiri Alfred yarezwe.

Urukiko rwanzuye ko urubanza mu mizi ruzaba taliki 30, Ukuboza, 2020, saa mbiri zuzuye(8h00am).

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version