Mushikiwabo Yagiranye Ibiganiro Na Papa Francis

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yakiriye i Vatican Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, bagirana ibiganiro byibanze ku gutabariza ibihugu bya Liban na Haïti.

Umuryango wa Francophonie watangaje kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2021 ko ibyo biganiro byibanze “ku bukenerwe bwo guhuza imbaraga mu gufasha abaturage bo mu bihugu bya Liban na Haïti. Ni ibihugu bibiri byo muri Francophonie biri mu bibazo bikomeye.”

Nk’uko bigenda no ku bandi bagore basura Vatican, Mushikiwabo yari yashyize igitambaro mu mutwe.

Ni umugenzo ukomeye ku bagore iyo bagiye guhura na Papa, bambara imyenda miremire y’umukara ipfuka amaboko, bakanatega agatambaro mu mutwe ku buryo imisatsi yose itagaragara.

- Advertisement -

Igihugu cya Haïti kiri mu bibazo bikomeye nyuma y’ibitero byagabwe muri Nyakanga ku rugo rwa Perezida Jovenel Moïse ndetse biramuhitana.

Kugeza magingo aya ibyo bibazo ntibirarangira kuko hataramenyekana uwateguye icyo gitero n’intego ze za nyuma afite.

Nk’aho ibyo byago bitari bihagije ku gihugu, ku wa 14 Kanama 2021 habaye umutingito ukomeye wo ku gipimo cya 7.2, wangije byinshi cyane unahitana abaturage nibura 2248, mu gihe abakomeretse bagera mu 12,200.

Ibyo byose byatumye iki gihugu gikenera inkunga zihambaye haba mu by’umutekano ndetse n’ubutabazi busanzwe. Ntabwo kirabasha kurenga ibyo bibazo byose.

Ni mu gihe Liban yo ubu iri mu bibazo bikomeye by’ubukungu bushingiye ahanini ku ngaruka z’icyorezo cya COVID-19 n’imiyoborere mibi, kuva mu myaka ibiri ishize.

Igenzura riheruka ryagaragaje ko nibura imiryango 53 ku ijana ifite nibura umwana wabuze ibyo kurya inshuro imwe mu Ukwakira, ugereranyije na 37 ku ijana muri Mata.

Ibibazo mu gihugu byarushijeho kuzamba nyuma y’iturika ry’icyambu cya Beirut muri Kanama umwaka ushize, ryahitanye abantu 216 abandi barenga 6000 bagakomereka.

Banki y’Isi iheruka kuvuga ko ibibazo by’ubukungu Liban irimo ari byo bibi cyane isi yaba ibonye guhera mu myaka ya 1850.

Kugeza ubu ibihumbi byinshi biri mu bushomeri, ku buryo n’ifaranga ry’igihugu rimaze gutakaza agaciro hekjuru ya 90%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version