João Lourenço uyobora Angola aherutse gutekerereza Perezida wa Mauritania, akaba na Perezida w’Afurika Yunze ubumwe, witwa Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani aho agejeje ubuhuza akora hagati ya Kigali na Kinshasa.
Yabimubwiriye mu kiganiro bagiranye kuri telefoni.
Bombi baganiriye ku bibazo by’umutekano muke biri hirya no hino muri Afurika no muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu buryo bw’umwihariko.
Radio Okapi ivuga ko abo bayobozi baganiriye ku byakorwa cyangwa ibizakorwa kugira ngo ibyo bibazo bibonerwe umuti urambye.
João Lourenço yashyizwemo n’Afurika yunze ubumwe ngo abe umuhuza hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo ku kibazo cya M23, uyu ukaba umutwe w’inyeshyamba z’abaturage ba DRC bavuga ko bahejwe mu mibereho y’igihugu cyabo.
Niyo mpamvu batanga yatumye bafata intwaro bararwana.
Urwego rw’itangazamakuru rwa Mauritania (Agence Mauritanienne d’Information, AMI) ruvuga ko João Lourenço yabwiye umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe aho ibiganiro by’amahoro by’i Luanda yashinzwe kuyobora bigeze.
Bombi bemeranyije ko amahoro muri DRC ari ingenzi mu gutuma igice u Rwanda na DRC biherereyemo gitekana.
Baganiriye kandi ku zindi ngingo zirebana no kuzamura imikorere inoze muri Afurika yunze ubumwe.
Ibiganiro by’amahoro hagati ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’u Rwanda biherutse gukomwa mu nkokora n’ingingo y’uko DRC yanze ko M23 ihabwa umwanya mu biganiro bibera i Luanda.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb.Olivier Nduhungirehe yavuze ko tariki 14, Ukuboza, 2024 hari inama yamuhuje na mugenzi we Thérѐse Kayikwamba Wagner yamaze amasaha icyenda.
Baganiriye ku ngingo zinyuranye ariko batinda ku ngingo isaba ko M23 yaganira na DRC.
Uruhande rwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo rwarabyanze, ruvuga ko rudashobora kuganira n’abo rwita ‘abakora iterabwoba’.
Perezida Tshisekedi nawe yanzuye atyo.
Kutemerera M23 kujya mu biganiro kandi ari yo ngingo ikomeye yari yazinduye Nduhungirehe ngo ayiganireho na mugenzi we, byatumye Perezida Paul Kagame asubika ibyo kugwa i Luanda kuganira na Tshisekedi.
Muri DRC babifashe nko kubangamira inzira iganisha ku mahoro mu kibazo kiri mu Burasirazuba bw’iki gihugu.