Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: M23 Irashaka Gufata Bukavu Igatabara Abaturage
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

M23 Irashaka Gufata Bukavu Igatabara Abaturage

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 February 2025 3:21 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Lawrence Kanyuka uvugira AFC/M23 avuga ko bamaze kumva amajwi menshi y’abaturage b’i Bukavu babatabaza ngo baze babakure mu kangaratete bashyizwemo n’ingabo za DRC zibasahura zikanabica.

Mu mpera z’Icyumweru cyarangiye tariki 9, Gashyantare, abaturage bo muri Bukavu batakaga ko hari abasirikare ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo bafatanya na Wazalendo mu kubajujubya.

Batakaga ko urugomo bakorerwa rukorwa ku manywa y’ihangu kandi bigakorwa n’abantu basanzwe bashinzwe kubacungira umutekano.

Iyo mpuruza yageze ku barwanyi ba M23 bituma batangaza, binyuze mu itangazo ryasohowe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ko niba urwo rugomo rudahagaze bizaba ngombwa ko bazatabara abugarijwe.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Itangazo Kanyuka yasinyeho riragira riti: “Twe muri AFC/M23 twumvise amajwi y’abadutabaza barimo abasivili batuye i Bukavu, avuga ko ingabo za DRC na Wazalendo babakorera ibya mfura mbi. Babagirira nabi ndetse bakabica kandi ibyo ntituzabyihanganira. Hari igihe tuzaza tubatabare’’.

Tariki 27, Mutarama, 2025 nibwo M23 yafashe umujyi wa Goma kandi mu minsi mike ishize yavugaga ko izakomereza no muri Bukavu, Umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo.

Nyuma yo gufata Goma, abaturage basubijwe mu byabo, barongera bakoresha amashanyarazi na murandasi n’ubucuruzi burakora.

Uruhande rwa Leta ya Kinshasa rwo ruvuga ko abantu batarasubira mu byabo kandi ko kwizera ko abatuye Goma babayeho amahoro byaba ari ukwibeshya.

M23 iherutse kandi gushinjwa gukorera urugomo abafungiye muri gereza ya Munzenze, bamwe bafatwa ku ngufu, abandi barakubitwa biratinda.

- Advertisement -

Ibi ariko Kanyuka yabyise gusebanya no kugoreka ukuri kw’ibintu.

Ku byerekeye uko ibintu byifashe i Bukavu, hari amakuru avuga ko abarwanyi ba M23 bari mu bilometero umunani hafi y’ikibuga cy’indege cya Kavumu, ahantu h’ingenzi mu bibera muri kariya gace.

Andi makuru atangwa na The Nation yo muri Kenya avuga ko hari ayo nabo bakesha Reuters avuga ko Afurika y’Epfo yohereje abandi basirikare i Lubumbashi aha hakaba mu Ntara ya Katanga.

Ni abasirikare babarirwa muri 800, indege zabazanye zikaba zaraguye ku kibuga kiri muri Lubumbashi.

Reuters ivuga ko bagiye yo kugira ngo bitegure kuzarwana na M23 mu gihe kiri imbere kuko bakeka ko mu minsi iri imbere intambara ishobora kuzaba ikomeye kurushaho.

Bivugwa kandi ko Afurika y’Epfo imaze kugira abasirikare 3000 bose hamwe bakorera muri DRC.

Uburundi nabwo buherutse kohereza yo izindi ngabo.

TAGGED:AbarwanyiAbasirikarefeaturedIngaboKanyukaM23
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Menya Imisoro Mishya Abanyarwanda Bagiye Kwishyura
Next Article Kagame Yagiye Muri Qatar Gukomeza Umubano
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Perezida Wa Guinea Conakry Yaraye Yakiriwe N’Abaturage Be Baba Mu Rwanda

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?