Mu Bihe Byegereje Impeshyi Polisi Yongeye Ubukangurambaga Mu Kwirinda Inkongi

Polisi y’u Rwanda yongeye gukangurira abantu kumenya ibitera inkongi n’uburyo bayirinda.

Niyo mpamvu yaganirije abanyeshuri ba Pharo School Kigali, ishuri riherereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo bari baje ku kicaro cyayo Kacyiru.

Abo banyeshuri basuye Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (Fire & Rescue Brigade), bahugurwa ku kwirinda no kurwanya inkongi.

Abo banyeshuri biga mu mwaka wa mbere kugeza mu wa Gatatu w’amashuri abanza.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira, yababwiye ko gahunda y’amahugurwa yo gukumira no kurwanya inkongi ari gahunda irambye kandi yateguwe hagamijwe kugabanya impamvu n’ingaruka ziterwa n’inkongi.

Ati: “Twahagurukiye gukangurira abantu kwirinda impanuka ziterwa n’umuriro binyujijwe mu mahugurwa afasha mu kuzamura ubumenyi hibandwa cyane mu gukumira inkongi”.

Gatambira avuga ko ubu bukangurambaga bureba n’abakiri bato kugira ngo babigireho ubumenyi.

Avuga ko ubusanzwe iyo Inkongi yadutse iza itwika kandi itarobanura.

Umuyobozi w’ikigo Pharo School Kigali, Peris Wargui, yashimiye Polisi ku bumenyi yhaye abanyeshuri n’abarezi ku bijyanye no kuzimya inkongi z’umuriro.

Ibi ngo ni inyungu ikomeye ku kigo ayobora.

Yagize ati: “Twahisemo gusura Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi bitewe n’uko twifuzaga ko abanyeshuri bamenya kwirinda inkongi n’uko bakwitwara barinda n’ibiri hafi y’umuriro gufatwa n’inkongi mu gihe yaba ibaye”.

Avuga ko gusobanurira abana ibitera inkongi n’uko zishobora guteza akaga ndetse bakibonera bimwe mu bikoresho byifashishwa mu guhangana nazo, ari intambwe ya mbere izabafasha mu kuzirinda.

Umwe mu banyeshuri basuye Polisi witwa Samuel Juru, yavuze ko yishimiye aya mahugurwa kandi ko azabagirira akamaro kanini.

Avuga ko bazageza ku bandi ubumenyi bungutse.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version