Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: M23 Yishe Abasirikare Umunani Ba RDC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

M23 Yishe Abasirikare Umunani Ba RDC

admin
Last updated: 24 December 2021 8:26 am
admin
Share
SHARE

Abasirikare umunani ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo biciwe mu bitero bibiri bitandukanye, bikekwa ko byagabwe n’umutwe wa M23.

Lieutenant Colonel Muhindo Lwanzo ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yabwiye AFP ko “ibirindiro byacu byatewe na M23 muri Bukima, mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane. Abasirikare babiri bishwe.”

Lwanzo yavuze ko abarwanyi ba M23 bagabye igitero bakanatwika ibindi birindiro mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri mu gace ka Runyoni, gihitana abasirikare batandatu ku buryo abishwe muri iki cyumweru bose hamwe ari umunani.

Lwanzo yavuze ko ibyo bitero byari ibya karindwi bigabwe na M23 guhera mu Ugushyingo ubwo M23 yagabaga igitero muri Pariki y’Igihugu ya Virunga.

Icyo gohe Ingabo za RDC (FARDC) zatangaje ko M23 yagabye ibitero ku birindiro byazo, bituma abantu bagera mu 5000 bahunga berekeza muri Uganda.

Uyu mutwe wa M23 waherukaga gushoza intambara ikomeye ariko uza kuyitsindwa mu 2013. Uhakana kuba ari wo wagabye biriya bitero.

Kuva muri Gicurasi uyu mwaka, Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri ziri mu bihe bidasanzwe, aho Perezida Felix Tshisekedi yanazihaye ba guverineri ba gisirikare nasimbuye abasivili, kugira ngo bafashe mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.

Kugeza ubu muri Ituri, FARDC irimo guhangana n’umutwe wa ADF ku bufatanye n’Ingabo za Uganda.

TAGGED:featuredM23RDC
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umutwe Udasanzwe wa RDF Wasoje Imyitozo i Nasho
Next Article Ikiganiro Cyihariye : Uko MTN Rwanda Yafashe Ibyemezo Byorohereje Abakiliya Mu Bihe by’Icyorezo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abaturage 354 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

You Might Also Like

IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?