Macron Yasabye Uburayi Kudakomeza Gutegera Amaboko Abanyamerika

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yavuze ko Abanyaburayi bagomba kureka gukomeza gutegera amaboko Abanyamerika kuko bituma biteranya n’u Bushinwa kandi nta cyizere cy’uko Abanyamerika bazakomeza kubaba hafi.

Niwe  muyobozi w’igihugu cy’u Burayi kiba muri OTAN utangaje amagambo akomeye nk’aya.

Yagize ati: “ Uburayi bugomba kugabanya guhora buteze amaboko Leta zunze z’Amerika, bukirinda gushorwa mu matiku ya politiki yagati yazo n’u Bushinwa. Abanyaburayi bagomba kwishakira ‘uburyo bwo kwigira’ kugira ngo badakomeza gushyirwa mu bibazo biri hagati ya Beijing na Washington bapfa Taiwan.”

- Advertisement -

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron avuga ko u Burayi bugomba kwishakamo uburyo bwo kubona ibyo bukeneye kugira ngo bukomeze bubeho bwihagazeho mu by’ubukungu, igisirikare no mu zindi nzego.

Kuba u Burayi buhora buhanze amaso ibyemezo bifatirwa i Washington ngo bituma buhorana ibibazo n’u Bushinwa.

Macron avuga ko ibibazo biri hagati ya Beijing na Washington ari bo bireba mbere na mbere.

Ibi abivuze nyuma y’ibiganiro aherutse kugirana na Perezida w’u Bushinwa Xi jinping.

Bombi baganiriye ku cyakorwa ngo intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya irangire.

Macron aherutse guhura na Xi

I Brussels n’i Washington batekereza ko Perezida Xi ashobora kuganira na Vladmin Putin akamusaba ko yasubiza inkota mu rwubati, intambara yashoje kuri Ukraine igahagarara.

Abahanga bavuga ko Macron na Biden bamaze kubona ko batazakomeza gufasha ingabo za Ukraine mu ntambara irwana n’u Burusiya kuko iyi ntambara ishobora kuzamara igihe kirekire kandi igahenda.

Hagati aho hari inyandiko yasohotse muri The New York Times ivuga ko ubutasi bw’Amerika bumaze iminsi bukusanya amakuru y’imikorere y’igisirikare cy’u Burusiya k’uburyo na gahunda zacyo mu ntambara na Ukraine i Washington bazizi.

Ibi ariko ngo ntibizabuza u Burusiya gukomeza kurwana na Ukraine mu gihe kirekire kiri imbere.

Hari n’amakuru avuga ko u Bushinwa bwamaze gushyira ku ruhande amafaranga menshi yo gufasha u Burusiya mu gihe bwaba bugiye gucika intege ku rugamba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version