UNESCO Ishima Uko Urwibutso Rwa Nyamata Rubungabunzwe

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana avuga ko abagenzuzi ba UNESCO basanze urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’i Nyamata ari rwo rwerekana ubukana bwa Jenoside kurusha izindi bagenzuye.

Ibi biha amahirwe uru rwibutso y’uko rushobora gushyirwa mu murage w’isi.

Izindi nzibutso zasuwe na bariya bahanga, bigaragara ko hari uko zavuguruwe, bimwe birahindurwa bituma zitakaza umwimerere wazo mu gihe Jenoside yakorwaga.

Mu kiganiro aherutse guha abanyamakuru, Minisitiri Dr Bizimana yagize ati: “Impuguke za UNESCO zasuye Urwibutso rwa Nyamata zigaragaza ko rwaza mu za mbere kurusha izindi, kubera ko Kiliziya ya Nyamata (yagizwe urwibutso), igiteye neza neza nk’uko yari imeze mu 1994 Abatutsi bahicirwa”.

- Advertisement -
Min Dr. Jean Damascene Bizimana

Avuga ko abakozi ba UNESCO bahageze bakabona aho amasasu yanyuze mu gisenge no mu mpande, aho Interahamwe ziciraga Abatutsi, imyenda bari bambaye ndetse na Kiliziya ubwayo ikaba ari ya yindi yo mu 1994.

Hashize igihe u Rwanda rusabye ko hari inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyirwa mu murage w’isi, bigakorwa mu rwego rwo kurinda ko zazangirika bigatuma amateka y’ibyabaye asibangana.

Inzibutso zasabiwe gushyirwa mu murage w’isi ni urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Nyamata mu Karere ka Bugesera, urwa Bisesero muri Karongi ndetse n’urwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe.

Leta y’u Rwanda yahaye UNESCO raporo zikubiyemo imiterere n’amateka y’izo nzibutso zose.

Amakuru akubiye muri zo, azahuzwa n’ayo impuguke za UNESCO zizibonera nyuma y’urugendo ngenzuzi zirimo mu Rwanda.

Ni urugendo zatangiye muri Werurwe, 2023.

Biteganyijwe ko muri Nzeri, 2023 ari bwo mu Rwanda hazateranira inama izameza cyangwa ntiyemeze inzibutso zo mu Rwanda zashyirwa mu murage w’isi.

Hagati aho UNESCO isaba Leta y’u Rwanda gukora k’uburyo inzibutso zibamo amakuru yose akenewe ku byazibereyemo k’uburyo uzisuye ayamenya bidasabye ko hari uyamusobanurira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version