RIB Yafunze Umuyobozi Uvugwaho Gusambanira Mu Ruhame

Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwataye muri yombi umuyobozi mu Karere ka Nyamagabe wari ushinzwe kubika amakuru  (Data Manager) wagaragaye asa n’aho ari gusambanira mu ruhame.

Hari amashusho aherutse gusakara amwerekana yafunguye umukandara hari umukobwa uri kumwizunguzamo batera akabariro ahantu bivugwa ko ari mu kabari gaherereye mu Kagari ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye itangazamakuru ko uriya mugabo yatawe muri yombi tariki 6, Mata, 2023 akurikiranywaho icyaha cyo ‘gukora ibikorwa by’urukozasoni mu ruhame’.

Avuga  ko imyitwarire nk’iriya myitwarire iteye isoni kandi idakwiye guhabwa intebe mu muryango nyarwanda.

- Advertisement -

Ati: “RIB irasaba abantu kwirinda gukora ibikorwa by’urukozasoni kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.”

Dr. Thierry B.Murangira

Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhima mu Karere ka Nyarugenge, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye itunganywe ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Icyaha yakoze agihamijwe yahanishwa ingingo ya 143 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iteganya igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version