Makenga Yabwiye Leta Ya DRC Ko Niba Ishaka Intambara Izayibona

Gen Makenga wari umaze igihe ataboneka mu ruhame yongeye kugaragara abwira Guverinoma ya DRC ko ibyo gushyirwa mu nkambi bitareba umutwe ayoboye ndetse yongeraho ko igihe cyose izashotora abarwanyi be intambara izakurikiraho izaba ikomeye cyane.

Ku rundi ruhande ariko, ingabo za DRC nazo ziri kwitegura intambara binyuze mu kwisuganya kandi hari amakuru avuga ko ziri kuyitegura zifatanyije n’abarwanyi ba FDLR.

Makenga n’abasirikare be bakuru bakambitse mu mashyamba ya Jomba muri Rutshuru.

Gen Makenga yavuze ko ibireba M23 yabikoze, ariko Guverinoma ya Congo yo ibyayo ibirenza amaso.

Yagize ati: “ Ibyo ni uguhagarika imirwano, gusubira inyuma kwa M23 ndetse n’ibiganiro hagati ya Guverinoma na M23. Mu cyubahiro tugomba Abakuru b’ibihugu, M23, yakoze ibyo yasabwaga mu gihe itegereje ibiganiro aho tuzaganira ku mpamvu muzi z’amakimbirane. Icyo nakubwira ni uko ibyo byo gushyirwa mu nkambi ntabwo bitureba na gato”.

Imyiteguro y’intambara ku ruhande rwa M23 iherutse no kugarukwaho na  Lt Col Alfred Musubao Muriro  wagaraye abwira abasirikare be ko bagomba kuba maso kuko abarwanyi ba FDLR nabo bakomeje kubasatira.

Lt Col Muriro yagize ati: “Twiteguye kurwana intambara, ntabwo ari ukuyikunda ariko nibadutera mu birindiro byacu, nta bindi, tuzakora ibishoboka byose mu kwirwanaho”.

Yavuze ko bagikomeje gusaba Leta kuganira nabo ku bibazo bihari bakabibonera umuti mu mahoro ariko ngo Leta yo ibirenza ingohe.

Leta ya DRC nayo iri kwitegura…

Guverinoma ya Congo ivuga ko nayo yiteguye kurwanya M23 mu buryo bwose.

Yemeza ko izabikora ku buryo yigarurira ibice byose uyu mutwe wari warafashe.

Gen Makenga we avuga ko niba Congo ishaka amahoro, nabo bazayakurikiza, ariko niba ishaka intambara nta kabuza izarota.

Yibukije DRC ko M23 ihari kandi ko yiteguye intambara kandi ko ibyo DRC ishaka ari byo bizagena uko ibihe biri imbere bizagenda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version