Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

Iyi Banki ivuga ko hagati ya Mutarama na  Werurwe 2025 yungutse miliyari 5,4 Frw nyuma yo kwishyura imisoro kandi ko inyungu yabonye mu mezi atatu ya mbere ya 2025 yazamutseho 14% ugereranyije n’igihe nk’icyo muri 2024.

Ni bikubiye mu mibare iyi Banki yatangarije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangajwe kuri uyu wa Gatanu.

I&M Bank Rwanda yatangaje ko kugeza mu mpera za Werurwe uyu mwaka, umutungo rusange wayo wari Miliyari 910Frw, ukaba wariyongereye kuri 11% urebye uko wari umeze mu gihe nk’iki mu mwaka wa 2024.

Inguzanyo yatanze ni Miliyari Frw 397,3, zingana n’izamuka rya 12% kuva mu mpera za 2024.

- Kwmamaza -

Abakiliya bayio babikije amafaranga yazamutse ku kigero cya 13% agera kuri miliyari Frw 745,4 ugereranyije n’igihembwe cya kane cya 2024.

Benjamin Mutimura uyobora iyi Banki yavuze ko igihembwe cya mbere cya 2025 cyasize iyi banki ihagaze neza.

Yagize ati: “Uko twitwaye mu gihembwe cya mbere byubakiye ku musingi ukomeye washyizweho mu mwaka wa 2024. Twatangiye kubona inyungu ziva mu gushora mu ikoranabuhanga rigamije gufasha abakiliya, kunoza imikorere, n’uburyo bwa serivisi za banki zirambye.”

Benjamin Mutimura

Mutimura avuga ko kwiyongera kw’inguzanyo batanze  n’amafaranga babikijwe n’abakiliya bigaragaza icyizere bafitiye Banki ayoboye, by’umwihariko mu rwego rw’ibigo bito n’ibiciriritse n’abakiliya ku giti cyabo.

Ibyo kandi bishingiye no ku bishya bahanze birimo serivisi ya Karame na Ryoshya Iwawe zazamuye umubano w’iriya Banki n’abayigana, bituma n’abandi bayigana ngo bakorane.

Umuyobozi w’iyi Banki avuga ko izakomeza kwita kuri serivisi zitangwa hifashishijwe ikorabuhanga no kwagura ibikorwa hagamijwe guhindura ubuzima bwa benshi.

Ku nshuro ya mbere, I&M Bank Rwanda yashinzwe mu 1963 ariko imaze igihe ikorera mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2017 nibwo yashyize imigabane ku isoko ry’imari.

Ikorera muri Kenya, Uganda, Tanzania no mu Birwa bya Maurice.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version