Mbere Yo Kujya Gukorera I N’DJamena Uzabitekerezeho Kabiri!

N’Djamena ni umurwa mukuru wa Tchad, iki kikaba igihugu cyo muri Afurika giherutse kugira ibyago gipfusha Umukuru wacyo, bivugwa ko yaguye ku rugamba arashwe n’abanzi b’igihugu. Urutonde ruherutse gukorwa n’ikigo Mercer rwashyize N’Djamena ku mwanya wa mbere mu mijyi ihenze muri Afurika, Lusaka igahenduka kurusha indi.

Byatangajwe muri raporo yiswe Mercer’s 2021 Cost Of Living City Ranking of 400 global cities.

Raporo yabanjirije iyi yari yarashyize N’Djamena ku mwanya wa 15 ubu iri ku mwanya wa 13 mu mijyi yose yo ku isi, bikayigira iya mbere mu mirwa mikuru y’ibihugu by’Afurika aho ubuzima buhenze kurusha ahandi kuri uyu mugabane.

Lusaka yo mbere yahoze iri ku mwanya wa 201 ubu iri ku mwanya wa 208.

- Advertisement -
I Lusaka ubuzima burahendutse kurusha ahandi muri Afurika

Iyo kuba mu murwa mukuru w’igihugu runaka bihenze, bikumira abimukira bafite amafaranga n’ubumenyi bifuzaga kugishoramo bigatuma gitakaza abashoramari.

Muri iki gihe isi ihanganye na COVID-19 n’ingaruka zayo, byabaye bibi kurushaho kuko abantu bafite amikoro make bigatuma no kuba mu bihugu byabo bitaborohera.

Ikindi ni uko abakora mu bigo mpuzamahanga bahitamo gushaka umuntu uba muri wa mujyi uhenze bakamuhemba make[kuko aho aba haba hahenze] kugira ngo abakorere bitabaye ngombwa ko boherezayo umukozi uzabahenda mu rugendo, kumenyera aho hantu no kuhaba bitewe n’ubuzima bwabo buhenze.

Umuhanga wo muri cya kigo cyakoze ubushakashatsi ku mijyi ihenze witwa Kawoubouga avuga ko  N’Djamena ikiri umujyi uhenze muri Afurika.

Avuga ko Tchad iri mu bibazo by’ubukungu bishingiye ku izamuka ry’ibiciro bya Petelori, ikagira imyenda myinshi ifitiye amahanga hakiyongeraho ibibazo bya Politiki  muri iki gihe kubera urupfu rutunguranye rw’uwahoze ayiyobora ari we Idriss Deby Itno.

Ikindi gituma N’Djamena ihenda ni ikiguzi cy’ubukode bw’inzu z’aho.

Bivugwa ko hahenze ku rwego ushobora kugereranya n’urw’i New York cyangwa i London.

Imijyi yo muri Afurika isa n’iyahendutse ugereranyije n’uko byahoze mu mwaka wa 2020 ni Lagos na Abuja muri Nigeria, ibi bikaba byaratewe n’uko agaciro k’ifaranga rya Nigeria ariryo Naira kagabanutse ugereranyije n’idolari, bigatuma ibintu bihenduka.

Muri Afurika ivuga Igifaransa, ni ukuvuga ibigize ikitwa CFA (Communauté Financière d’Afrique), ubuzima bwarahenze mu mijyi ya  Libreville (Gabon), Abidjan (Ivory Coast) na Bangui (Central African Republic).

Libreville muri Gabon naho hihagazeho

Lusaka niwo murwa mukuru w’igihugu cy’Afurika ubuzima bihendutse kurusha ahandi.

Byatewe n’uko ifaranga rihakoreshwa ryitwa Kwacha ryataye agaciro ku rwego rwo hejuru.

Ryataye agaciro ku ijanisha rya 47%. Lusaka ikurikirwa na Tunis muri Tunisia, hagakurikiraho Windhoek muri Namibia.

Raporo Mercer’s 2021 Cost of Living City Ranking ivuga ko umujyi wa mbere uhenze ku isi ari Umurwa mukuru wa Turkmenistan witwa Ashgabat.

Ashgabat Umurwa mukuru wa Turkmenistan

Hong Kong ni iya kabiri, Beirut muri Lebanon ikaba iya gatatu.

Indi mijyi ihenda ku bimukira ni Tokyo mu Buyapani, Zurich mu Busuwisi, Shanghai mu Bushinwa na Singapore City, umurwa mukuru wa Singapore.

Iriya raporo ishyira imijyi ikurikira ku rutonde rw’indi mijyi ihenda abimukira:

Geneva mu Busuwisi,  Beijing mu Bushinwa na Bern mu Busuwisi mu gihe ahandi ubuzima budahenze ari i  Tbilisi, (Umurwa mukuru wa Georgia) na Bishkek (Umurwa mukuru wa  Kyrgyzstan.)

Tbilisi, Umurwa mukuru wa Georgia

Umurwa mukuru w’u Rwanda, Kigali, uri ku mwanya wa 175 mu gihe mu mwaka wa 2020 wari ku mwanya wa 176, ni ukuvuga ko hagabanutse rimwe ku mwanya wari ufite mu kugira ubuzima buhenze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version