Mbonyi Mu Gitaramo Gisusurutsa Abanyaburayi

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana Israel Mbonyi ari mu Budage aho yakoreye igitaramo kuri uyu wa 20, Kamena, 2026.

Yahageze ku italiki 18, Kamena, 2026 ari kumwe n’itsinda rye mu rwego rwo gukomeza urugendo rw’ibitaramo ari kugirira mu Burayi.

Mbere y’aho, italiki 13, Kamena 2026 yari yakoreye ikindi gitaramo mu Bubiligi, ahava araritse abatuye mu Budage ko ari bo azasusurutsa mu gitaramo cye gikurikira.

Iki gitaramo cyo mu Budage yagikoreye mu Mujyi wa Braunschweig, akazahava ajya mu Bwongereza mu gitaramo azakora ku italiki 27, Kamena, 2026, mbere yo gukomereza muri Sweden ku wa 4 Nyakanga 2026, aho azarangiriza ibyo bitaramo.

Nava muri ibyo byose, azagaruka mu Rwanda akomeze imyiteguro y’ibitaramo azakorera muri Afurika y’Uburasirazuba hakazakurikiraho igitaramo “Icyambu 5” kizaba ku nshuro ya gatanu giteganyijwe ku italiki 25, Ukuboza, 2026.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *