Meya Wa Ruhango Aravugwaho Gutuka Abo Bakorana

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yahakanye gutukana no kuka inabi abo bakorana bamushinja.

Hari abakozi ku rwego rw’Akarere ka Ruhango bamushinja kubatoteza no kubuka inabi bitaburana no kubatuka.

Bagenzi bacu ba UMUSEKE bavuga ko abo bakozi babahaye ubutumwa kuri telefoni bwerekana uko Meya Valens Habarurema abatuka, akabasuzugura kandi ari umuyobozi wabo.

Abo bakozi bavuga ko hari benshi muri bo yandikiye abasaba kwisobanura ku mwitwarire runaka, akabikora abatuka, abacyurira ko nta kazi bashoboye kandi ko bafite ibitekerezo ‘bigufi’.

- Kwmamaza -

Umwe muri bo yabwiye UMUSEKE ati: “Umukozi wa Leta iyo atujuje inshingano arabibazwa ariko gutukwa, gutotezwa n’Umuyobozi ntabwo biri mu mategeko atugenga”.

Mugenzi we ati: “Iyo atadututse nibyo bidutangaza ahubwo! Jye maze kubimenyera kandi ndi mu bakozi baza ku mwanya wa mbere mu bo atoteza buri gihe”.

Bavuga ko nta mukozi n’umwe udafite inyandiko imusaba ibisobanuro, kandi ibisobanuro batanga ntibimunyura kuko abirengaho akabuka inabi bakibaza niba bose ntawisobanura neza.

Bavuga ko hari n’amakuru bafite ko hari izindi nzego zimukuriye zamugiriye inama ariko ntazishyire mu bikorwa, bagakeka ko ari kamere ye.

We ariko arabihakana!

Habarurema Valens ahakana ayo makuru akavuga ko nta mukozi wigeze amubwira ko afite ikibazo icyo ari cyo cyose kijyanye n’uko amwitwaraho.

Ati: “Unyemereye wowe babibwiye wamfasha kumenya icyo kibazo, kuko byangora gusobanura ibyo ntamenye”

Ibyo yabisubije mugenzi wacu wari wamuhamagaye.

Ati: “Ijambo gutukana byaba ari ibiki se ubwo?”

Yavuze ko igikomeye ari ukuba yakemura ibyo adasobanukiwe.

N’ubwo Meya abihakana, bamwe mu bakozi bakorana bavuga ko no mu mwiherero w’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango wabaye umwaka ushize wa 2024, Perezida wayo  yahaye abajyanama impapuro kugira ngo buri wese avuge ibyo banenga ndetse n’ubitera ‘abenshi bahuriza’ ku Muyobozi w’Akarere.

Bavuga ko uyu n’uyu ashobora guteshuka ku nshingano ariko bitakwiye kuba impamvu yo kubatoteza bene aka kageni, ahubwo ko byajya bijyana n’ibyo amategeko agenga abakozi ba Leta asaba.

Aba bakozi bifuza ko Komisiyo y’abakozi ba Leta yamanuka ikikorera igenzura kuri ibi bibazo.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye kenshi abayobozi kumenya imikorere n’imikoranire binoze kugira ngo bashobore guha umuturage ibyo akeneye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version