Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Min Gatabazi Yasabye Abayobozi Kwirinda Amakimbirane Mu Ngo Zabo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Min Gatabazi Yasabye Abayobozi Kwirinda Amakimbirane Mu Ngo Zabo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 June 2022 4:05 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yabwiye abari bitabiriye Inteko rusange y’Umujyi wa Kigali ko mu rwego rwo kuba intangarugero aho bayobora, bagomba kwirinda ko mu ngo zabo habamo amakimbirane.

Hari mu Nteko yaguye y’abahagarariye abandi mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali guhera ku Mudugudu kugeza ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, ndetse n’Abadepite bahagarariye Umujyi wa Kigali mu Nteko ishinga amategeko.

Indi ngingo abitabiriye iriya Nteko baganiriye  ho ni imikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2022/2023

Indi ntego y’iriya nama yari ukumurikira abagize Inteko rusange y’Umujyi wa Kigali aho imigambi y’ibikorerwa abaturage igeze ishyirwa mu bikorwa.

Buri mwaka iyi nama iba igamije no kurebera hamwe ibyagezweho mu mwaka w’ingengo y’imari urangiye n’ibiteganywa gukorwa mu mwaka mushya w’ingengo y’imari 2022-2023.

Hari abayobozi bo mu nzego zitandukanye z’imiyoborere y’Umujyi wa Kigali

Uretse Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wari umushyitsi mukuru muri iyi Nama, hari yitabiriwe kandi  n’abandi bayobozi batandukanye ndetse n’abahagarariye abaturage kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza mu nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Minisiitiri Gatabazi yongeye kwibutsa abayobozi ko bagomba gukomeza guharanira no abaturage babona serivisi nziza, ntibarenganywe binyuze mu buryo bwose harimo n’akarengane gashingiye kuri ruswa.

Yanasabye abayobozi ko bakwiye kuba intangarugero mu ngo zabo kuko bigoye ko Umuyobozi ufite amakimbirane mu rugo rwe yajya kuganiriza abandi bafite ibibazo k’ibye cyangwa birenze ibye  mu ngo zabo.

Nyuma y’ibitekerezo byatanzwe n’ibibazo byabajijwe mu rwego rwo kurushaho kungurana ibitekerezo by’uko ingengo y’imari yazakoreshwa neza, habayeho igikorwa cyo gushimira Imidugudu 10 yabaye iya mbere mu miyoborere myiza mu Mujyi wa Kigali.

Umudugudu wa Kamatamu wo mu Kagari ka Kankuba, Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge niwo wabaye uwa mbere ukaba wanahawe igikombe cy’ishimwe.

Abandi bari bitabiriye iriya Nteko ni abahagarariye Umujyi wa Kigali mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Ibikorwa by’Umujyi wa Kigali Madamu Juliana Rugaza yagaragaje ko haba mu bukungu, ibikorwaremezo n’imibereho myiza y’abaturage imihigo myinshi yarengeje intego yari yarihaye ngo igerweho.

Dr.Félicien Usengumukiza wari  uhagarariye Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RGB,  yagaragarije abitabiriye iriya nama uko abaturage babona serivisi z’imiyoborere, umutekano, uburezi n’ibindi bipimo bitandukanye bibanzeho mu bushakashatsi.

Hon Dr Habineza Frank yari ahari ndetse na Hon Eugene Barikana

Ibyegeranyo byinshi byerekana ko inzego z’umutekano ari zo zizezwa n’abaturage kurusha izindi.

TAGGED:featuredGatabaziImiyoborereKigaliUmujyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imyaka Igiye Kuba 30, Hari Abana B’u Rwanda Baheze Mu Butaliyani
Next Article R Kelly Yakatiwe Gufungwa Imyaka 30
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?