Trump Agira Netanyahu Inama Yo Kugira Bwangu Akarasa Iran

Donald Trump uri mu bashaka kuyobora Amerika mu ishyaka ry’Aba Republicans yavuze ko  Netanyahu akwiye kurasa inganda za Iran zikora ibisasu bya kirimbuzi, ibindi bikazaza nyuma.

Abivuze nyuma y’igihe gito Iran irashe missiles 200 muri Israel, inyinshi zihanurirwa mu kirere ariko zigira n’abo zihitana.

Mbere y’uko Iran irasa muri Israel, amahanga yari yayikomakomye ngo itarasa bikaba nko gukoma rutenderi kuko umujinya wa Israel muri iki gihe ari mwinshi.

Amahanga yavugaga ko Iran yabyirinda kuko byazayiteza ingaruka mbi cyane ariko Teheran yo yabyimye amatwi.

Muri missiles 200 zarashwe muri Israel, izigera ku 181 zahanuwe zitaragera ku butaka.

Ubwongereza na Amerika biri mu bihugu byabigizemo uruhare.

Donald Trump we asanga igihe kigeze ngo Minisitiri w’Intebe wa Israel ategeke ingabo ze kurasa ku nganda za Iran zikora intwaro za kirimbuzi.

Yagize ati: “ Israel ikwiye gusenya inganda za Iran zikora intwaro za kirimbuzi, ikabikora vuba kandi hakiri kare, hanyuma ibindi tukazafatanya kubyirengera”.

Yabivugiye mu kiganiro yaraye agejeje ku bari baje kumva uko yiyamamarizaga muri Carolina ya Ruguru.

Uwari umuhuza w’amagambo yamubajije icyo atekereza ku buryo Biden ari kwitwara mu ntambara Israel ihanganyemo na Hezbollah isanzwe ifashwa na Iran, undi asubiza ko Biden ari gukerereza Israel.

Yavuze ko abaye ari we ubigena yabwira Israel igakora icyo yise ‘icy’ibanze’, ari cyo kurasha ku nganda Iran ikoresha mu gukora ibisasu bya kirimbuzi.

Biden we asanga mbere yo kurasa ziriya nganda ari ngombwa kubanza gutekereza kabiri.

Ibi biravugwa kandi mu gihe Israel ikomeje intambara yo ku butaka iri kurwana muri Lebanon mu rwego rwo kuhirukana Hezbollah.

Iherutse no gusenya umwe mu mihanda ya Lebanon iyihuza na Syria, iwukubitamo bombe iremereye cyane ku buryo yawushyizemo icyobo kinini bigaragara.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, World Health Organization (WHO) rivuga ko imirwano yabaye mu masaha 24 ashize, yaguyemo abakozi 28 bo kwa muganga.

Israel yo ivuga ko Hezbollah yize umuvuno wo kwinjiza abarwanyi mu bice by’intambara ikabikora binyuze mu gupakira abarwanyi bayo mu modoka zo kwa muganga zishinzwe gutabara imbabare.

Si abarwanyi gusa Hezbollah ishinjwa gushyira muri izo modoka kuko itwaramo n’intwaro.

Mu byumweru bibiri bishize, Israel yatangije imirwano yo ku butaka bituma abaturage benshi ba Lebanon bafumyamo bahungira muri Syria.

Ibitero byo ku butaka byaje bikurikira ibyo mu kirere byari byabanje gushegesha ibirindiro by’abarwanyi ba Hezbollah ndetse bihitana n’abayobozi benshi b’uyu mutwe barimo na kizigenza Hassan Nasrallah.

Abasirikare icyenda ba Israel bamaze kugwa mu bico( ambush) batezwe n’abarwanyi ba Hezbollah mu mirwano imaze iminsi mu Majyepfo ya Lebanon aho uyu mutwe wari umaze iminsi warashinze ibirindiro

Ku rundi ruhande, Israel ikomeje intambara yayo na Hamas mu Ntara ya Gaza iri muri Palestine.

Abarwanyi ba Hamas bamaze hafi umwaka barwana n’ingabo za Israel mu ntambara yatangiye taliki 07, Ukwakira, 2023.

Yatewe n’igitero abo barwanyi bagabye muri Israel gihitana abantu 1,200 abandi 250 batwarwa bunyago.

Daily Mail yanditse ko kuva iyo ntambara yatangira Abanyapalestine 41,000 bamaze kuyigwamo.

Bivugwa ko abarenga kimwe cya kabiri mu baguye muri ririya ntambara ari abana n’abagore.

Ku ruhande rw’intambara na Hezbollah, imibare ivuga ko abantu 2,000 ari bo bamaze kuyigwamo ariko iyo ni imibare izahinduka bidatinze.

Ibitero by’ingabo za Israel byo mu kirere biri kwibasira agace ka Dahiyeh kavugwaho kuba indiri y’abarwanyi ba Hezbollah.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version