Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri Biruta Yitabiriye Inama Yiga Ku Mutekano Wa DRC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Minisitiri Biruta Yitabiriye Inama Yiga Ku Mutekano Wa DRC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 June 2023 6:59 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri Angola haraye hatangiye inama yitabiriwe naba Minisitiri barimo nabashinzwe ububanyi n’amahanga bo mu Karere U Rwanda ruherereyemo. Irigirwamo  ikibazo cy’umutekano muke muri DRC. u Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta, n’aho DRC ihagarariwe na Jean Pierre Bemba ushinzwe umutekano.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola witwa  Téte António yavuze ko iriya nama yari ‘iy’amateka’.

Inama y’i Luanda yahuje intumwa z’Umuryango w’ubukungu muri Africa yo hagati, CEEAC, iz’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, EAC, Inama Nkuru y’ibihugu byo mu Karerere k’ ibiyaga bigari ( CEPGL),  n’umuryango w’ubukungu wa Africa y’Amajyepfo, SADC.

Intego nkuru y’iyi nama ni ukwiga ku mutekano muke wo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Mu kuwigaho bararebera hamwe uko bahuriza hamwe ibisubizo buri ruhande rufite hagamijwe kubonera hamwe umuti urambye ku kibazo cy’umutekano muke uri muri kiriya gihugu kandi uhamaze igihe.

Barigira hamwe kandi imikoranire izaranga ingabo zose zahuriye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo zigamije kuhagarura amahoro.

Intego ni uko imikoranire mu rwego rwo kugarura amahoro yanoga kugira ngo hatabaho icyuho mu bikorwa byazo.

N’ubwo ari inama iri ku rwego rw’Abaminisitiri, kuri uyu wa Kabiri taliki 27, Kamena, 2023 biteganyijwe ko Perezida wa Gabon witwa Ali Bongo Ondimba ari buyitabire nka Perezida uyoboye igihugu cy’Afurika  gifite icyicaro ‘kidahoraho’ mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi.

Dr Vincent Biruta ari kumwe na bagenzi mu nama iri kubera i Luanda
TAGGED:AmahoroBirutaDRCfeaturedInamaRwandaUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibyamamare Byinjije Menshi Kurusha Abandi Ku Isi Mu Mwaka Wa 2022
Next Article Kirehe: Umuforomo Akurikiranyweho Gusambanya Uwo Yari Agiye Kubyaza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?