Sen Niyomugabo Asanga Hari Abakozi Ba RSSB Bakwiye Kujyanwa Mu Itorero

Ibibazo Abadepite basanze mu bigo ndarabuzima bamaze iminsi basura byatumye hari hamwe muribo basaba ko hakwiye kurebwa uko bamwe mu bakozi ba RSSB bajyanwa mu ngando bakigishwa indangagaciro z’Abanyarwanda.

Ikibazo cy’uko abaturage bandikirwa imiti itari ku  bigo nderabuzima bagatumwa kuyigura hanze yabyo kandi bafite ubwisungane bungana na 100% cyagaragaye kuri benshi kandi henshi.

Ni ikibazo gituma abaturage bishyura amafaranga y;ikirenga kandi baratanze ubwisungane kugira ngo buzabagoboke.

Hari uwabajije ati: “ Ese kuki bavuga ngo iyi miti ntayihari kandi ari yo tuba twaratangiye Mutuelle?”

- Advertisement -

Abasenateri bagize Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu nabo basanze ibyo ari ibibazo bikomereye abaturage muri rusange.

Sen Prof Cyrien Niyomugabo wari uri mu itsinda ry’Abasenateri bagiye kureba uko imibereho y’abaturage imeze n’uko uburenganzirwa bwabo bwubahirizwa, yagize icyo abwira abo muri RSSB bari baje ngo basobanure impamvu abaturage basiragizwa kandi barishyuye yose.

Ati: “ Iyo agiye kwa muganga[umuturage], bakamubwira bati uyu muti ntabwo wowe wa mutuelle uwemerewe ariko hariya imbere muri farumasi urahari,… uwo muturage ahita yibaza uko abantu bose natwe turimo banshishikarije kujya muri mutuelle none ngo umuti ntawe uhari, ubundi iyo nza kuba narayabitse hamwe nari buwugure mu ivuriro risanzwe nk’uko  n’ubundi bambwiye ngo nyuhagure.”

Prof Niyomugabo avuga ko iriya migirire ishobora guca intege abaturage ntibatange ubwisungane kandi bwarashyizweho ngo bufashe buri wese kwivuza adahenzwe.

Hon Senateri Marie Rose Mureshyankwano nawe avuga ko hari n’aho ngo badatanga pomade yo kunga umuturage wavunitse, ngo ahubwo bagasabwa kujya kuyigura ahandi.

Abaturage bababazwa n’uko bishyura amafaranga ngo barisungana mu kwivuza ariko ntibahabwe imiti yose( Ifoto: The New Times)

Hari abakozi ba RSSB bafite imyitwarire Abasenateri bavuga ko idakwiye ndetse ngo byaba byiza bongeye gutozwa.

Senateri Prof Cyprien Niyomugabo avuga ko we yasanze hari abakozi ba RSSB bagombye kujyanwa mu  Itorero bagatozwa ubutore bwo kumva ko bakora mu nyungu z’Abanyarwanda.

Yasabye ko RSSB yazakorana na Minisiteri yUbumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu hakagira abakozi bayo bajyanwa mu itorero.

Abakozi ba RSSB babwiye Abasenateri ko bagiye kwiminjiramo agafu, bagakosora ibitaragenze neza kandi bagakora k’uburyo abaturage babona serivisi nziza kandi badahenzwe.

Umuyobozi wungirije wa RSSB witwa Dr Régis Hitimana avuga ko ibibazo abaturage bafite bihangayikishije RSSB ndetse na Minisiteri y’ubuzima kandi ngo barakora uko bashoboye ngo bibonerwe umurongo, bicyemuke.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version