Moses Turahirwa Wayoboraga Iduka Rikora Imyenda Rya Moshions Yeguye

Yari asanzwe afatwa nk’umwe mu bantu bazi guhanga imyenda myiza yambarwa n’abantu bakomeye kurusha abandi mu Rwanda. Moses Turahirwa yanditse kuri Twitter ko yeguye ku murimo wo guhanga imyenda y’abagabo n’abagore mu kigo kitwa Moshions.

Yanditse ko mu myaka yari amaze akora aka kazi, yize kandi yaguye ubumenyi bwe muri uyu mwuga.

Yanditse ati: “ Neguye ku mugaragaro ku kazi ko kuba umuntu ukora imyenda y’abagabo n’abagore muri Moshions. Nahigiye byinshi kandi byatumye mba umuntu uboneye muri uyu mwuga. Nzakomeza gukorana n’iki kigo mu bihe biri imbere.”

Uyu munyabugeni wahangaga imyambaro yari aherutse kubwira Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa byitwa Xinhua ko ibyo akoresha byose mu kazi ke ari ibikomoka mu Rwanda  cyangwa se bikagirana isano n’iby’ahandi muri Afurika.

- Advertisement -

Yatangiye gukorera muri iki kigo mu mwaka wa 2015.

Ibyerekeye imideli ariko biri no gufata intera nziza hirya no hino ku isi.

Abayihanga bakora uko bashoboye bagahuza imideli ishingiye ku by’iwabo n’ibihangirwa ahandi kugira ngo abantu bose bagire aho bisanga.

Moses Turahirwa ubu afite imyaka 30 y’amavuko nk’uko yabwiye Xinhua Taliki 01, Mata, 2022.

Icyo gihe yavuze ko yatangiye gukora uriya mwuga nk’ikintu yakundaga ariko ngo yaje gusanga yifitemo n’ubuhanga bwo kuba yabibyaza umusaruro akabikoramo ubushabitsi.

N’ubwo Moses Turahirwa atatangaje icyatumye yegura ku buyobozi bw’iduka nka ririya ryambikaga abakomeye, hari hashize igihe runaka agaragaye yambaye imyenda yerekana uko ateye, bamwe ku mbuga nkoranyambaga bakaba barabifashe nko kutiyubaha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version