Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ari kumwe na Komiseri mu Muryango w’Uburayi ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga Jutta Urpilainen basinye amasezerano y’ubufatanye bw’impande zombi mu guteza imbere imikurire n’imyigire y’abana b’Abanyarwanda.
Yasinyiwe mu nama yo ku ruhande yamuhuje n’ubuyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi iri kubera i Brussels mu Bubiligi yiswe Global Gateway Forum.
Ni amasezerano afite agaciro ka miliyoni €50.
Arimo inguzanyo izahabwa u Rwanda mu kubaka amashuri agendanye n’imyigire iboneye y’abana b’Abanyarwanda.
Aya masezerano kandi akubiyemo amafaranga azafasha u Rwanda by’umwihariko n’Afurika muri rusange mu gukora inkingo.
Abagize Inama ya Global Gateway Forum bari bamaze iminsi ibiri mu Bubiligi bigira hamwe uko ibibazo byugarije isi mu nzego zirimo n’ubuzima ndetse n’uburezi byashakirwa umuti urambye.
U Rwanda rusanganywe uburyo bwo kubaka ikigo cy’ikitegererezo mu kwigisha ibyo gukora inkingo.
Ikindi ni uko ari kimwe mu bihugu by’Afurika bifite gahunda yo kubaka uruganda rukora inkingo mu rwego rwo kubuza ko abaturage b’Afurika muri rusange bazongera kubura inkingo nk’uko byagenze mu mwaka wa 2020 n’uwa 2021 ubwo icyorezo COVID-19 cyacaga ibintu ku isi.