MTN Rwanda Igiye Kwinjira Ku Isoko Ry’Imari n’Imigabane

Ikigo cya mbere itumanaho rya telefoni mu Rwanda, MTN Rwandacell PLC, cyatangaje ko kizinjira ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ku wa 4 Gicurasi 2021,  nyuma yo guhabwa uburenganzira n’inzego bireba zirimo Ikigo Kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, Capital Market Authority (CMA).

Ni igikorwa kandi cyemejwe n’Ikigo cy’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (Rwanda Stock Exchange, RSE) na Crystal Telecom’s (CTL) yari igizwe n’abanyamigabane bafite 20% muri MTN Rwanda, mu gihe 80% isigaye ari iya MTN Group yo muri Afurika y’Epfo.

Mu itangazo MTN Rwanda yasohoye kuri uyu wa Mbere, yavuze ko ku isoko hazashyirwa imigabane 1.350.886.600, umugabane umwe ukazaba ugurwa 269 Frw.

Hemejwe ko CTL igomba guseswa, ya migabane yarebereraga igahabwa ba nyirayo mu buryo butaziguye. Bivuze ko abafatwaga nk’abanyamigabane ba CTL bazahita bitwa abanyamigabane ba MTN Rwanda, babashe kugurisha imigabane yabo ku isoko.

- Advertisement -

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yemeje ko kujya ku isoko ry’Imari n’imigabane ari amahirwe ku bashoramari ngo babashe gushyira amafaranga yabo muri MTN Rwanda.

Yakomeje ati “Tunashimishijwe no kwakira abahoze ari abanyamigabane ba CTL nk’abanyamigabane ba MTN Rwanda.”

Umuyobozi w’Ikigo Kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (CMA), Eric Bundugu, yavuze ko bishimishije kuba abanyarwanda bahawe amahirwe yo gushora imari mu kigo mpuzamahanga.

Umuyobozi wa MTN Group, Ralph Mupita, weyavuze ko iyi ari intambwe ikomeye, kuko bifuza ko abanyarwanda bagira imigabane muri iki kigo, hagamije guteza imbere abatuye aho gikorera.

Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hasanzwe ibigo icyenda, RH Bophelo Ltd, Crystal Telecom, Bralirwa, Uchumi Super Market Ltd, National Media Group, Banki ya Kigali, Kenya Commercial Bank (KCB), Equity Bank Group Ltd na I&M Bank Rwanda.

MTN Rwandacell (MTN Rwanda) yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1998. Ni cyo kigo cya mbere cyagejeje mu Rwanda serivisi z’itumanaho rya telefoni ngendanwa.

Cyagiye cyagura serivisi zacyo, ubu uretse kwitaba, guhamagara no kohereza ubutumwa bugufi, umuntu ukoresha serivisi za MTN Rwanda anakoresha Mobile Money, MoMoPay na MoKash.

Ifite abakiliya basaga miliyoni esheshatu.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply to UZAYISENGA Desire Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version