Mu Byumweru Bike Biri Imbere Abimukira Bazoherezwa Mu Rwanda- Priti Patel

Mu ijambo yagejeje ku bagize Inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza, Priti Patel ushinzwe ibibera imbere mu Bwongereza yavuze ko n’ubwo Urukiko rw’u Burayi rwita ku burenganzira bwa muntu bwitambitse ibyo kohereza abimukira mu Rwanda, ariko ngo mu byumweru bike biri imbere bazajyayo.

Priti Patel wumvikanaga nk’uwarakajwe n’ibyabaye, yavuze ko abitambika uriya mugambi, ari abantu batiyumvisha ko ari umugambi ugamije ibyiza.

Patel ati: “ Iyi Guverinoma ntizatezuka ku mugambi yafashe kandi mwiza wo kohereza bariya bimukira mu Rwanda kugira ngo abe ari ho baba batujwe mu gihe ubusabe bwabo bwo kuba mu Bwongereza buzaba bugisuzumwa.”

Avuga ko abibwira ko iby’Urukiko rw’u Burayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu rwakoze bizaca intege u Bwongereza n’u Rwanda bibeshya.

- Advertisement -

Hagati aho kandi  hari Abadepite batangaje ko byaba byiza u Bwongereza busezeye mu bihugu binyamuryango byasinye amasezerano ashyiraho ruriya rukiko.

Guverinoma y’u Bwongereza yavuze ko icyo bizasaba cyose izagikora kugira ngo ibikubiye mu masezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda ashyirwe mu bikorwa.

Mu gihe Priti Patel yari arimo asobanurira Abadepite iby’icyemezo cy’Urukiko rw’u Burayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu, Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe nawe yahaga abanyamakuru ikiganiro kuri iyo ngingo.

Sky News yanditse ko Max Blain yabwiye abanyamakuru ko u Bwongereza bwiyemeje kuzashyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano yabwo n’u Rwanda ‘uko bizagenda kose.’

Umuuvugizi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe Max Blain ari kumwe na Minisitiri w’Intebe Borris Johnston

Ni ikiganiro cyabereye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe biri ahitwa Westminster.

Ibiro  bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza bivuga ko kiriya gihugu kiri gusuzumira hamwe icyo cyazasubiza ku byanzuwe n’Urukiko rw’u Burayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu, gusa ngo ibisubizo byose biracyaganirwaho ku meza.

Blain yabajijwe niba u Bwongereza butaganya kuzava mu bihugu byemera ruriya rukiko, asubiza ko kugeza ubu ibintu byose bikiri ku meza ngo biganirwe, ariko ko nibiba ngombwa hari ‘ibyemezo birebana n’amategeko bizavugururwa.’

U Bwongereza Burashaka Kuva Mu Rukiko Rw’u Burayi Rw’Uburenganzira Bwa Muntu

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version