Mu Cyahoze Ari KIM Haravugwa Ubujura Bw’Amanota

Taarifa yamenye ko Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwatangiye iperereza ngo rumenye ukuri ku bivugwa by’uko abarimu bigishaga muri Kaminuza yitwaga Kigali Institute of Management(KIM) bahaye abanyeshuri amanota adahuje n’ayo bakoreye.

Mu Ugushyingo, 2020 nibwo iriya Kaminuza yafunze imiryango kubera ‘impamvu z’amikoro make.’

Kugira ngo ikibazo kimenyekane byaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu bigaga muri iriya Kaminuza bavugaga ko barebye basanga amanota yabo yarahinduwe.

Amakuru dufite avuga ko ubugenzacyaha bwinjiye muri kiriya kibazo burasuzuma busanga amanota yanditswe ku ndangamanota za bariya banyeshuri atandukanye n’ayanditswe mu ikoranabuhanga ribikwamo amanota.

- Advertisement -

Hari umwe mu bigeze kwiga muri iriya Kaminuza watubwiye  ko abanyeshuri bitangiye kwiga muri iriya Kaminuza mu mwaka w’amashuri wa 2016 kugeza ubu batarambara imyenda yambarwa n’abarangije amashuri.

Imwe mu mpamvu zivugwa ko zateye iki kibazo, ni uko abarimu banze guha abanyeshuri indangamanota zabo kubera ko nabo batarahembwa.

Taarifa yagerageje kuvugisha Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Dr Thierry B.Murangira kugira ngo agire icyo abivugaho ariko ntiyashoboye kwitaba telefoni.

Kigali Institute of Management yatangiye kugira ibibazo by’ubukungu mu mwaka wa 2016 ubwo abanyeshuri batangiraga kuyivamo.

Nyuma yaje gufunga imiryango ndetse nyuma y’aho igurwa n’indi Kaminuza yitwa University of Kigali.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version