Mu Gihe Kitageze Ku Mezi Abiri, Miliyoni 5 Z’Abanya Ukraine Babaye Impunzi Z’Intambara

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR, ryatangaje ko kuva ingabo z’u Burusiya zagaba ibitero muri Ukraine, abaturage b’iki gihugu bagera cyangwa barenga(kuko imibare irahinduka) miliyoni eshanu bahunze.

Twibukiranye ko u Burusiya bwatangije intambara yeruye kuri Ukraine taliki 24, Gashyantare, 2022 ubu hakaba habura iminsi itatu ngo amezi abiri yuzure.

UNHCR itabariza abanya Ukraine kazi ko bugarujwe n’abagizi ba nabi babafata ku ngufu kandi ngo hari impungenge ko hashobora kuzabaho icuruzwa ry’abantu(cyane cyane abagore) rigakorwa n’abantu basanzwe batubahiriza uburenganzira bwa muntu bakorera mu bihugu bituriye u Burusiya na Ukraine.

Iki ni ikibazo kubera ko iki gihugu gisanzwe gituwe n’abaturage miliyoni 44 bamwe bakaba barahunze bakarenga imipaka, mu gihe abandi bahunze bakava mu gice kimwe cya Ukraine bakajya mu kindi, ni ukuvuga ko babaye impunzi imbere mu gihugu cyabo.

- Advertisement -

UNHCR ivuga kandi ko hari abandi baturage miliyoni 13 babuze aho bahungira kubera ko bagotewe mu bice intambara iri gucamo ibintu.

Umwe mu bakozi ba UNHCR witwa António Vitorino avuga ko mu mpera z’iki Cyumweru bazatangaza imibare mishya y’uko ikibazo giteye.

Abana, abagore, abafite ubumuga, abageze mu zabukuru n’abakomerekeye muri iriya ntambara nibo bakomeje guhura n’ingaruka zikomeye zayo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku mpunzi rivuga ko muri Ukraine no mu nkengero zayo hari amatsinda y’abagizi ba nabi yuririra ku bibazo by’intambara biri muri kiriya gihugu ikagurisha abagore n’abakobwa cyangwa ikabakorera ibya mfura mbi.

Byemezwa na Vitorino.

Yasabye ibihugu bicumbikiye ziriya mpunzi kwita ku bana n’abagore ndetse n’abafite ibindi bibazo birimo abafite ubumuga n’abakuze bakarindwa icyabasonga.

Ikindi ni uko hari ikibazo cy’uko n’umubare w’abaturage bazakomeza kuzahazwa n’ingaruka z’intambara harimo no kugira agahinda gakabije uziyongera.

Umubare wabo uzakomeza kwiyongera bitewe n’igihe intambara izamara.

Kugeza ubu ibihugu bimaze kwakira impunzi zo muri Ukraine ni Poland (miliyoni 2.8), Romania (757,000), Hungary (471,000), Moldova (427,000) na Slovakia (343,000).

Hari n’abandi bagera kuri 550,000 bahungiye mu Burusiya mu gihe abandi 24,000 bahungiye muri Belarus.

Ukraine

Icyakora hari ikinyamakuru kitwa Politico kivuga ko hari abaturage bagera ku 370,000 baherutse kugaruka muri Ukraine

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi kandi ritangaza ko muri Ukraine hari abaturage bagera kuri miliyoni esheshatu bafite ikibazo cy’ibiribwa bidahagije haba mu ngano cyangwa mu bukire bw’ibibigize.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version