Nyamagabe: Akurikiranyweho Kwica Umugore Waburaga Icyumweru Ngo Abyare

Abaturage bo muri Runda bashimira ko ubu bacana.

François Nizeyimana akurikiranyweho kwicisha umuhoro umugore witwa Chantal Nyinawumuntu yari yarateye inda. Amakuru twahawe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze avuga ko uriya mugore yari yaragurije uwo mugabo Frw 300,000, bikaba bikekwa ko yamwishe yanga ko yazayamwishyuza bigasakuza.

Kuri ibi ariko, iperereza ry’ubugenzacyaha rirakomeje.

Taarifa yamenye ko ubu bwicanyi bwabereye mu Mudugudu wa Gisiza, Akagari ka Ngara, Umurenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe.

Nyinawumuntu yabanje kubura aho yari asanzwe atuye, abaturanyi be bakagira ngo yagiye kubyara kuko inda ye yari ikuriwe kandi abura nk’iminsi irindwi ngo yibaruke.

- Advertisement -

Baje gusanga umurambo we mu ishyamba riri hafi y’iwe ariko ritari kure y’aho Nizeyimana nawe atuye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi witwa Valens Ndagijimana yabwiye Taarifa ko uriya mugabo yari asanzwe ari inshuti na Nyinawumuntu.

Igihe cyaje kugera amuguriza Frw 300,000.

Uyu muyobozi avuga ko amakuru bafite kugeza ubu avuga ko uriya mugabo yishe uriya mugore yari yarateye inda yanga ko yazamwishyuza ariya mafaranga bigatuma atakaza icyizere yari afitiwe mu baturanyi kuko yari afite undi mugore.

Nyinawumuntu we yari umupfakazi.

Ikindi kivugwa ni uko mbere yo kumwica yabanje kumusambanya.

Taarifa yamenye ko François Nizeyimana yishyuye ibyo yangije muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yarahungutse avuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu mwaka wa 2017.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi Valens Ndagijimana yasabye abaturage kumenya ko kwambura mugenzi wabo ubuzima bashaka guhisha ko yazabavamo ari icyaha kandi ko n’uwagikoze nawe bitamugwa amahoro.

Abasaba ko uwagira ikibazo yajya  akigeza ku bayobozi  bakagikemura.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version