Mu Rwanda Hakomeje Kugaragara Amavuta Yangiza Uruhu

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu riherutse gufatira mu Karere ka Nyagatare amavuta menshi yangiza uruhu. Yayafatanye abagabo babiri, barimo umwe w’imyaka 28 n’undi w’imyaka 38 y’amavuko.

Bayacururizaga mu Mudugudu wa Mahoro, mu Kagari ka Rwimiyaga mu Murenge wa Rwimiyaga. Polisi yabasanganye amacupa 114 y’ariya mavuta yangiza uruhu.

Arimo ayitwa Claire, Dawavate, Dermasol, Diproson, Paw paw, Caro light, Clairmen, Beauty, Epiderme crème n’ayandi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

- Advertisement -

Yagize ati: “Tukimara guhabwa amakuru n’abaturage bo mu Mudugudu wa Mahoro ko[…]acuruza amavuta ya mukorogo, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya magendu bageze aho acururiza bamufatana  amacupa 24 bageze no ku wundi ucururiza hafi aho nawe afatanwa amacupa 90.”

Abafashwe babwiye Polisi ko ariya mavuta bayakura muri Uganda, ariko ngo birinze gutangaza uko babigenza ngo bayinjize mu Rwanda batangire no kuyacuruza.

U Rwanda rufite urutonde rw’amoko 1,342 yamavuta atemewe kuhacururizwa.

Biterwa n’uko arimo ibinyabutabire byangiza uruhu rw’uyusize.

Bafatanywe amakarito arenga 100 y’amavuta yangiza uruhu

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n’umwijima.

SP Twizeyimana yihanangirije uwo ari we wese ucuruza cyangwa winjiza mu gihugu amavuta yangiza uruhu avuga ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza.

Abafashwe  bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri sitasiyo ya Musheri kugira ngo hakomeze iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko   Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RIB Yafashe Ibicuruzwa Bifite Agaciro Ka Frw 15,988,025 Bitujuje Ubuziranenge

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version