Mu masaha ari imbere hagiye gutangira urubanza rw’Umukuru w’Umudugudu wa Rubona, Akagari ka Rwisirabo, Mu Murenge wa Karangazi witwa Sam Kalisa uregwa gukubita umunyamakuru wa Flash FM ishami rya Nyagatare. Rurabera mu Rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare.
Amakuru umwe mu bari muri ruriya rukiko yahaye Taarifa ni uko ababuranyi bombi bageze mu rukiko, hategerejwe abacamanza.
Inkuru y’iri hohoterwa nk’uko uriya munyamakuru yabitubwiye, yatangajwe tariki 19, Nyakanga, 2021 ubwo byavugwaga ko uriya Mukuru w’umudugudu yashyizeho bariyeri irinzwe n’abasore bafite inkoni bakumira abaturage ngo ntibajye kuvoma kuko ari ‘Guma mu Rugo.’
Kuri iki Cyumweru tariki 18, Nyakanga, 2021 nibwo abanyamakuru babiri ba Radio Flash bakorera muri Nyagatare bahamagawe n’abaturage ngo bajye kureba akarengane bakorerwa ko kubuzwa kujya kuvoma.
Umwe muri bo usanzwe ukora ikiganiro cy’iyobokamana witwa Fidel Mukunzi bucyeye bw’aho yabwiye Taarifa ko yahamagawe n’umuturage amusaba kubakorera ubuvugizi kubera ko hari abasore bashyizeho bariyeri ahantu abaturage baca bajya kuvoma bityo bakabura amazi yo gukoresha.
Mukunzi yahamagaye mugenzi we ukora ibiganiro by’imibereho y’abaturage witwa Charles Ntirenganya ngo amuherekeze bajye kumva ikibazo cy’abo baturage.
Yatubwiye ko bahageze bahura n’abo basore bashyizeho iyo bariyeri.
Iriya bariyeri yari ikozwe n’igiti cy’ihango gishinze, gitambitseho ikindi kirekire nacyo kigenda kigahagama mu rugo rw’imiyenzi.
Mukunzi yagize ati: “ Twarahageze Ntirenganya abaza abo basore niba kubuza abaturage kujya kuvoma biri mu mabwiriza ya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu abandi bamusubiza ko ari amabwiriza y’Umudugudugu.”
Umukuru w’Umudugudu wa Rubona witwa Sam Kalisa yaje kuza kumva uko ibintu bimeze, abanyamakuru ba Flash FM ishami rya Nyagatare bamubwira ko baje kureba ikibazo abaturage babagejejeho cy’uko babuzwa kujya kuvoma kubera abantu bashyizeho bariyeri.
Fidel Mukunzi yatubwiye ko Mudugudu Kalisa Sam yabasubije ko ariya mabwiriza ‘ari we n’umudugudu we’ bayashyizeho.
Umunyamakuru ‘yakubiswe’ inkoni mu gituza…
Nyuma gato ngo Kalisa yahamagaye Komanda wa Polisi, station ya Karangazi, amubwira ko hari abanyamakuru bamuteye mu mudugudu we batamumenyesheje, ko byaba byiza abazanye kuri station.
Abanyamakuru ba Flash FM bavuga ko babyemeye kuko bumvaga nta makosa bari bafite, ni uko baragenda.
Bageze imbere ahantu hari amayira abiri, mudugudu abasaba guca mu kayira kamwe ariko Charles Ntirenganya we ahitamo guca mu kandi, mudugudu amusabye kutagakomerezamo, undi amwima amatwi, nibwo ngo mudugudu yakubise umunyamakuru inkoni mu gituza.
Icyatumye Ntirenganya ahitamo guca muri kariya kayira ngo ni uko yari azi ko gatunguka mu mudugudu uyoborwa n’umugabo w’imico myiza, utakwemera kubona umuntu ahohoterwa.
Mugenzi we witwa Fidel Mukunzi yabwiye Taarifa ko undi musore wari uri kumwe na mudugudu nawe yakubise Ntirenganya inkoni mu butugu.
Ati: “ Maze kubona ko mugenzi wanjye akubiswe, nahise mfata inkoni ya mudugudu nanga ko yakongera gukubita Charles. Ubwo twari tugeze mu mudugudu wa Gakoma, abaturage barahurura harimo n’umudamu witwa Cyomukama.”
Mukunzi yatubwiye ko yatandukanye na mugenzi we yuriye moto agiye ku kigo nderabuzima cya Karangazi kwivuza.
Umuyobozi muri Flash FM, ishami rya Nyagatare ushinzwe ibiganiro witwa Issa Kwigira nawe yabwiye Taarifa ko umukozi we yahohotewe kandi ko bidakwiye.