Muhanga: Abagizi Ba Nabi Bishe Umukecuru Urubozo

Mukamuvara Xavérine wari ufite imyaka 60 yiciwe aho yacuririzaga bamumena ijisho ndetse bamurika n’amaguru.

Kuri uyu wa Mbere taliki 01, Ukuboza, 2023 nibwo amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye.

Uriya mukecuru yari umucuruzi wakoreraga ibye mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya II, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga,  agataha muri Nyarucyamu ya mbere ho muri ako Kagari.

Yari umukecuru wifashije kubera ko uretse akabari, yari afite n’inzu abagenzi bararamo iyo bubiriyeho, bita Guest House.

- Advertisement -

Abatanze amakuru kuri iki kibazo bavuze ko iyo nzu yacururizagamo yiriwe ifunze kuva mu gitondo kugeza mu masaha y’ikigoroba bagira amakenga bajya kureba icyabaye.

Umukuru w’Umudugudu wa Nyarucyamu II ibyo byabereyemo witwa Ndagijimana Jean Damascène avuga ko amakuru yayahawe n’abahageze mbere.

Avuga ko bahageze basanga inzugi zegetseho; binjiye mu nzu imbere basanga Mukamuvara yarangije kwicwa kandi ijisho rimwe barikubisemo ikintu rirameneka basanga n’amaguru yombi aziritse.

Mudugudu avuga ko muri iyo nzu hari harimo umugabo umwe wari uhamaze icyumweru arara muri kimwe mu byumba  by’iyo nzu.

Ati:”Abaturage batubwiye ko uwo mugabo wari uhacumbitse ejo yiriwe asangira n’undi mugenzi we inzoga bose nta n’umwe wasanzwe mu cyumba bahise bacika.”

Abamwishe kandi ngo baramucucuye kuko nta telefoni bamusanganye ndetse n’amafaranga yari yiriwe acuruza barayajyanye.

Inzego z’umutekano, iz ‘ubugenzacyaha ndetse n’abaturage bahageze basanga umurambo wa nyakwigendera uri mu cyumba.

Mugenzi wacu ukorera UMUSEKE muri kariya gace yabonye inzego z’umutekano zifata umukozi wakoreraga uyu mubyeyi n’undi mugabo wari ufite iduka ku ruhande kugira ngo bakorweho iperereza.

Mukamuvara Saverine yari amaze amezi atandatu mu Mujyi wa Muhanga.

Yaje i Muhanga avuye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, akaba asize umugabo n’abana babiri bakuru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version