Ngororero: Abayobozi Baravugwaho Ruswa

Urwego rw’ubugenzacyaha rwafunze umuyobozi mu Karere ka Ngororero wari usanzwe ushinzwe ibikorwaremezo, imyubakire n’ubutaka mu Karere ka Ngororero ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange bakurikiranyweho kwakira indonke.

Kuri X, RIB yatangaje ko abo bantu bakurikiranweho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke no gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri ku mitungo y’abaturage yangijwe igihe hasanwaga umuhanda Rambura–Nyange.

Abafashwe bafungiye kuri  Sitasiyo ya RIB ya Kabaya mu gihe hatunganwa dosiye yabo kugira ngo izashyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ubugenzacyaha bwongeye kuburira abitwaza imirimo  bakora bakishora mu byaha ko bakwiye kubireka ariko iboneraho no gushimira abatanga amakuru kuri ruswa n’indi mikorere idahwitse kuko bibangamira iterambere ry’igihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version