Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muhitira Yirukanywe Mu Bazahagararira U Rwanda Mu Mikino Olempike
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Muhitira Yirukanywe Mu Bazahagararira U Rwanda Mu Mikino Olempike

admin
Last updated: 30 June 2021 12:40 pm
admin
Share
SHARE

Komite Olempike y’u Rwanda yahagaritse Muhitira Felicien uzwi nka Magare mu bazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani, azira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Muhitira ni umusore umenyerewe cyane gusiganwa ku maguru muri Marathon (42.195 km).

Komite Olempike yatangaje ko ku wa 29 Kamena 2021 Muhitira yavuye mu mwiherero w’ikipe yitegura iriya mikino atabiherewe uburenganzira, bwaba ubw’umutoza we cyangwa ubwa komite olempike.

Iti “Kubw’iyo mpamvu, Muhitira Felicien yahagaritswe mu mwiherero w’ikipe olempike yitegura imikino olempike, akaba atazanitabira imikino Olempike ya Tokyo 2020. Ibi bitewe n’uko yishe amategeko agenga umwiherero nkana, agasohoka mu mwiherero nta ruhushya ahawe,”

Ni ibikorwa ngo bitandukanye n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 agomba kubahirizwa n’abari mu mwiherero, nk’uko bisabwa n’abategura imikino Olempike.

Komite olempiki yakomeje iti “Ahagaritswe kandi mu bikorwa byose by’ikipe Olempike kugeza igihe hatangajwe andi abwiriza.”

Imikino Olempiki izatangira ku wa 23 Nyakanga 2021 isozwe ku wa 8 Kanama 2021, i Tokyo mu Buyapani.

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda bari mu mwiherero kuva ku wa 23 Kamena 2021 kugeza ku wa 5 Nyakanga 2021, muri La Palisse Hotel Nyamata. Bagiye mu mwiherero babanje gupimwa COVID-19, ku buryo kugira ngo umuntu asohoke agende byasabaga andi mabwiriza yihariye.

Aho mu Karere ka Bugesera hubatswe iriya hoteli ni naho Magare avuka, mu Murenge wa Gashora.

Uyu musore yatangiye gusiganwa ku maguru nk’umwuga mu 2013. Mbere yari umunyonzi utwara abagenzi ku igare, ari naho hakomoka izina Magare.

U Rwanda ruzahagararirwa mu mikino Olempiki n’abakinnyi bo mu mikino itatu, harimo gusiganwa ku maguru (Marathon & 5,000m), amagare (gusiganwa mu muhanda) n’umukino wo koga (metero 50).

Mu gusiganwa ku maguru Muhitira yari kumwe mu mwiherero na Hakizimana John (marathon) na Yankurije Marthe (5,000 m). Mu basiganwa ku magare barimo Areruya Joseph na Mugisha Moise, hamwe n’umutoza Sempoma Felix.

Mu bijyanye no koga harimo Agahozo Alphonsine n’umutoza Bazatsinda James.

TAGGED:COVID-19featuredMuhitira FelicienTokyo 2020
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abaturage Bashaka Impinduka Ntibagira Ikibakoma Imbere
Next Article U Rwanda Rwahakanye Umugambi Wo Kwakira Abashaka Ubuhungiro Mu Bwongereza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?