Nyabihu: Abagabo Bafatanya N’Abagore Babo Gutekera Abana

Akarere ka Nyabihu hahoze ari aka mbere gafite abana bagwingiye. Icyakora ubu kishimira ko kavuye kuri uyu mwanya, ukaba warasigawe n’Akarere ka Ngororero. Ngororero ifite ijanisha ry’abana bagwingiye rya 50.5% ( ni ukuvuga ½ cy’abana bayo bose) n’aho Nyabihu ikagira 46.7%.

Imwe mu ngamba bafashe zatumye abana bagabanuka ni uko abagabo basanze  ari ngombwa ko bagira uruhare rutaziguye mu mirire myiza y’abana babo.

Ubufatanye hagati yabo n’abagore babo bwagize uruhare mu kugabanuka kw’imvune abagore bagiraga bituma babona igihe cyo konsa abana, kubakorera isuku, kubaguyaguya bityo biba umusanzu mu mikurire yabo.

Kuba abagabo bagira uruhare mu gutekera abana babo indyo yuzuye bituma bumva ko iriya atari inshingano y’abagore gusa kandi bakungurana ibitekerezo by’uburyo indyo yuzuye yategurwa mu nyungu z’abana babo.

- Advertisement -

Inzego z’ubuzima zo muri Nyabihu hamwe n’ubuyobozi  bw’ibanze zivuga ko kuba abagabo bagira uruhare mu mirire y’abana babo bifasha mu igabanuka ry’ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana, icy’abagore batwite n’abonsa babayeho nabi kiragabanuka.

Uko igwingira rimeze muri iki gihe mu Turere tw’u Rwabda

Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu igaragaza ko mu myaka itanu ishize kugabanya igwingira byavuye kuri 59%  muri 2015 rigera kuri 46,7%  mu mwaka wa 2020.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga ko byagezweho k’ubufatanye bw’inzego zitandukanye harimo n’uruhare runini rw’abagabo.

Ngo mbere   guhashya igwingira biharirwaga abagore.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyabihu Simpenzwe Pascal avuga ko  guhindura imyumvire y’abaturage byagize uruhare rugaragara mu igabanuka ry’igwingira kandi ngo hari icyizere cy’uko mu mwaka wa 2024 igwingira rizagabanuka rikagera kuri 19% cyangwa munsi yaho bagendeye ku mibare ya 12, 3%  bagabanyije igwingira muri iyo myaka itanu ishize.

Ibivugwa mu Karere ka Nyabihu ni urugero rwiza rw’ibyerekena ko ubukangurambaga bwakozwe mu itangazamakuru binyuze mu kiganiro kitwa ‘Itetero’ bwatanze umusaruro.

Mu kiganiro Itetero havugwamo uburyo abagabo bagomba kugira uruhare rutaziguye mu burere bw’abana babo.

Havugirwamo uko abagabo bagombye kumva ko umwana atari uwa Nyina gusa, ahubwo ari n’uw’ababyeyi bombi.

Haba mu rwego rw’ubuzima, uburezi n’imikurire y’abana, abagabo basabwa kuba abafatanyabikorwa n’abo bashakanye mu nyungu z’abana babo.

Leta y’u Rwanda ifite politiki yatangije imaze igihe yo gushyiraho ahantu abana bitabwaho iyo ababyeyi babo bahugiye mu miruho y’isi bashaka umugati.

Ni ahantu bita ‘irerero’.

Ni ahantu h’agaciro k’uburyo no mu Biro by’Umukuru w’igihugu bafite irerero ryo kwita ku bana bato b’abo bakozi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version