Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muri Gambia Haburijwemo Coup D’Etat
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Muri Gambia Haburijwemo Coup D’Etat

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 December 2022 7:55 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

I Banjul mu Murwa mukuru wa Gambia ibintu ntibirasobanuka nyuma y’uko ubutegetsi butangaje ko haburijwemo umugambi wo guhirika Perezida Adama Barrow.

Nta muntu uratungwa agatoki ko ari we wari warateguye iki gikorwa.

Kuva Adama Barrow yajya ku butegetsi, nibwo bwa mbere havuzwe ko hari abantu bashaka kumuhirika.

Yabugiyeho amaze gutsinda Yahya Jammeh wicaga agakiza.

Hagati aho biravugwa ko bamwe mu basirikare b’iki gihugu ari bo bari inyuma y’uriya mugambi kandi ngo biganjemo abakoranye na Yahya Jammeh bya hafi mu gihe cyose yamaze ari ategeka Gambia.

Guverinoma ivuga ko hari abantu batatu bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho uruhare rutaziguye muri uyu mugambi.

Aya makuru atangajwe mu gihe inzego zishinzwe uburenganzira bwa muntu zikomeje gusaba ko abantu bose bakoranye na Yahya Jammeh bagezwa imbere y’ubutabera kubera ko bakekwaho uruhare( ruziguye cyangwa rutaziguye) mu bikorwa byo guhungabanya uburenganzira bwa muntu yakoreye abataravugaga rumwe nawe.

Adama Barrow yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2017 asimbuye Yahya Jammeh wari watsinzwe amatora mu Ukuboza, 2016.

Perezida Adama Barrow

Jammeh yari amaze imyaka irenga 20 ategeka Gambia.

Ubu aba mu buhungiro muri Guinée Equatoriale.

Aherutse kugaragara abwira abantu ko ashobora kuzagaruka ku butegetsi bw’i Banjul.

Ku rundi ruhande, Perezida Barrow ashinjwa gukorera mu kwaha k’ubutegetsi bwa Senegal, iki kibaba ari ikintu abaturage bavuga ko kibangamira ubusugire bwa Gambia.

Ku batazi imiterere ya Gambia, iki gihugu ni gito cyane kandi cyose uko cyakabaye kizengurutswe na Senegal.

Wakeka ko bafashe Gambia bayitereka muri Senegal.

Iki gihugu gikomora izina ‘Gambia’ ku ruzi rucyahuranyamo rwagati rwitwa Gambia.

TAGGED:BanjulCou d'EtatfeaturedGambiaSenegalUbutegetsi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuganga W’i Nyanza Akurikiranyweho Gusambanya Umwana Waje Kwivuza
Next Article Perezida Wa Ukraine Yasuye Amerika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?