Muri Kenya Bisi Yari Itwaye Abagiye Mu Bukwe Yaguye Mu Mugezi

Kuri uyu wa Gatandatu muri Kenya habaye impanuka ikomeye ubwo bisi yari itwaye abantu bagiye mu bukwe yanyereraga ikagwa mu mugezi, abantu 23 bakaba ari bo bamaze kumenyekana ko bahasize ubuzima.

Induru zavuze ubwo abantu bari bari ku muhanda babonaga bisi y’umuhondo yari irimo kolari n’abandi bantu bari bagiye kuririmbira abageni inyerera ikagwa mu mugezi.

Abari bayirimo bari bagannye ahitwa Kitui.

Icyakora hari abagize ubutwari barasimbuka, Imana ikinga akaboko ntibagira icyo baba!

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Kitui witwa Charity Ngilu yavuze ko iriya mpanuka yari iteye ubwoba cyane.

Ati: “ Kuri uyu wa Gatandatu twagize ibyago bitavugwa, dupfusha abantu baguye mu mugezi.”

Ngilu avuga ko kuri iki Cyumweru hakomeje imirimo yo gushakisha indi mibiri kuko ngo bishoboka cyane ko hari abandi bantu baguye muri iriya mpanuka.

Agace ka Katui aho iriya modoka yakoreye impanuka

Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare nyawo w’abantu bari bari muri iriya modoka.

Bisi bari barimo yahuye n’impanuka igeze hafi y’umugezi Enziu, iranyerera igwamo.

Yari imaze kugenda ibilometero 200 iva i Nairobi.

Visi Perezida wa Kenya Bwana William Ruto yihanganishije imiryango yaburiye abantu bayo muri iriya mpanuka.

Muri iki gihe Kenya iri kugwamo imvura nyinshi k’uburyo abashoferi basabwa kwitonda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version