Minisante Irishimira Ko Iminsi Ibaye Itatu Ntawe Marburg Ihitanye

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima Dr. Yvan Butera avuga ko kuba iminsi ibaye itatu nta muntu Marburg ihitanye, ari ikimenyetso ko bidatinze izaba yacitse mu gihugu.

Butera avuga ko guhera taliki 15 kugeza taliki 18, Ukwakira, 2024 nta muntu kiriya cyorezo cyahitanye.

Ku rundi ruhande, hari abari bakirwaye bagikize.

Dr. Butera ati: ” Tumaze iminsi itatu nta muntu iki cyorezo cyahitanye, kikaba ikimenyetso cy’uko ingamba zashyizweho mu kucyirwanya zatanze umusaruro mwiza”.

Yemeza gupima kare abantu ngo harebwe abanduye bakavurwa kare biri mu byatumye abantu bakira kandi kwanduzanya birakumirwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr. Yvan Butera aburira abantu ko badakwiye kwirara ngo bumve ko bagihigitse burundu, ahubwo akemeza ko iki ari igihe cyo kwirinda cyane ngo hatagira abandi bandura.

Icyorezo Marburg kimaze igihe gito kigeze mu Rwanda.
Kimaze guhitana abarenga 14 ariko hari benshi bagikize, kandi n’abakirwaye baragabanutse bigaragara.

Abantu 1000 bamaze gukingirwa Marburg

N’ubwo ari uko bimeze ariko, Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana aherutse kubwira itangazamakuru ko bataramenya aho cyateye gituruka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version