Umusirikare W’u Rwanda Wiciwe Muri Centrafrique Yasezeweho

Amb Valentine Rugwabiza uyobora ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique ari kumwe n’abandi bayobozi ba gisivili na gisirikare basezeye ku murambo wa Sergeant Eustache Tabario uherutse kurashwa n’abitwaza intwaro muri kiriya gihugu.

Sgt Eustache Tabaro yapfiriye mu gitero cy’inyeshyamba we na bagenzi be bagabweho ku wa Mbere taliki 10, Nyakanga, 2023.

Byabereye  mu bilometero bitatu uvuye mu mujyi wa Sam-Ouandja uri mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa kiriya gihugu.

MINUSCA yatangaje ko abantu batatu mu bagabye igitero nabo barashwe barapfa ariko umwe arafatwa.

- Kwmamaza -

Kiriya gitero cyagabwe hashize igihe gito, ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri kariya gace kuhagarura no kuhacungira amahoro.

Sgt Tabaro yarashwe hashize umunsi umwe hari ikindi gitero kigabwe mu gace we na bagenzi be boherejwemo kigwamo abaturage benshi.

Nyuma y’iraswa rye, Umunyarwandakazi Valentine Rugwabiza yamaganye icyo gitero.

Rugwabiza  yagize ati: “Twamaganye icyo gitero cyibasiye ingabo za Loni kandi turashimangira umuhati wa MINUSCA mu gukomeza gushyira mu bikorwa inshingano zayo zo kurinda abasivile no gushyigikira ubuyobozi bwa Centrafrique”.

Amb Rugwabiza yasezeye mu cyubahiro Sgt Tabaro Eustache

Yashimye imbaraga ingabo z’u Rwanda zari ziri ku burinzi zigaragaje mu gusubiza inyuma icyo gitero no kurinda abatuye Sam-Ouandja.

Amb Rugwabiza yasabye ubuyobozi bwa Centrafrique gukora ibishoboka byose hakamenyekana abagabye icyo gitero no kubageza imbere y’ubutabera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version