Musanze: Yafatanywe Telefoni Yashakaga Kujya Kugurisha Muri DRC

Ubufatanye bwa Polisi n’inzego z’ibanze i Musanze hafatiwe umusore wari ufite telefoni esheshatu bivugwa ko yari yibye mu Rwanda ngo ajye kuzigurisha muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ni telefoni zigezweho zitwa smartphones.

Yafatiwe mu Mudugudu wa Nyamuremure, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe, 2023.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abibwe.

- Advertisement -

SP Ndayisenga ati: “Twari dufite amakuru yatanzwe n’abaturage mu bihe bitandukanye ko bibwe telefone zabo n’umuntu utaramenyekana uzibashikuza mu masaha y’umugoroba.”

Avuga ko  ku wa Kabiri ahagana saa kumi n’ebyiri, Polisi yahamagawe n’umwe mu bakora ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe mu Mujyi wa Musanze ababwira ko hari umuntu uje kugurisha telefone adafitiye ibyangombwa bikekwa ko yibye.

Abapolisi baraje bamusangana izo telefoni zigezweho zo mu bwoko butandukanye burimo Samsung galaxy S10, Samsung galaxy 03 Core, iPhone XR, Infinix Smart 6, Google Pixel 3A na Tecno Camon 19 adafitiye ibyangombwa.

Yahise afatwa.

Polisi ivuga ko uwafashwe yahise yiyemerera ko izo telefoni ari izo yibye mu Mujyi wa Kigali, izindi aziba i Musanze.

Avuga ko yazishikuzaga abantu, izindi akaziba mu maduka.

Yazijyanaga muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Uwo musore avuga ko ubwo yafatanwaga ziriya telefoni, yari azijyanye i Goma kuzigurisha.

Icyakora yabanje guca i Musanze ngo agire nke agurisha abone tike imufasha gukomeza urugendo kuko iyo yari afite yari imushiriyeho.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera  kuri sitasiyo ya Muhoza kugira ngo akorerwe dosiye izashyikirizwa ubushinjacyaha,.

Telefone eshatu (3) mu zo yafatanywe zisubijwe  ba nyirazo mu gihe hagishakishwa na ba nyiri telefone zisigaye.

SP Ndayisenga yashimiye uwatanze amakuru yatumye afatwa, asaba urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagashaka imirimo bakora ibateza imbere.

Amabwiriza agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by]amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, muri zimwe mu ngingo ziyakubiyemo harimo ko ubicuruza agomba kuba afite icyemezo cy’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, kigaragaza inkomoko y’ibyo acuruza n’urutonde rwabyo, gutanga inyemezabwishyu no kugira umwirondoro w’uwo aguze nawe igikoresho.

Aya mabwiriza ateganya mu ngingo ya 15 ko uguze igikoresho cy’ikoranabuhanga n’ukigurishije bagirana amasezerano mu nyandiko ariho imyirondoro yose ya buri ruhande.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije cyangwa kwiba byakozwe nijoro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version