Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Museveni Na Muhoozi Barezwe Mu Rukiko Mpuzamahanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Museveni Na Muhoozi Barezwe Mu Rukiko Mpuzamahanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 July 2023 8:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umushinjacyaha witwa Bruce Afran yareze Perezida wa Uganda Yoweli Museveni n’umuhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha abashinja gukorera ibya mfura mbi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Ikirego cye yakigejeje muri uru rukiko ruri i La Haye mu Buholandi.

Urutonde rw’abaregwa ruriho abantu 26 barimo abasirikare bakuru b’iki gihugu  n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Ku rundi ruhande, BBC ivuga ko hari abantu 200 bavuga ko bakorewe ibya mfura mbi ndetse ngo n’imwe mu myanya yabo y’uburumbuke yarangijwe.

Wa mushinjacyaha kandi yabwiye The Monitor( yandikirwa muri Uganda) ko urukiko niruramuka ruhaye agaciro ibirero bye, hari abandi bantu bazisanga imbere y’ubutabera barimo n’abapolisi bakuru muri Polisi ya Uganda.

Ese ruriya rukiko rubifitiye uburenganzira?

Umwe mu banyamategeko bo muri Uganda witwa Kiryowa Kiwanuka kuwa Gatanu taliki 21, Nyakanga, 2023 yabwiye itangazamakuru ko bitari ngombwa ko hahita haregerwa Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, kuko n’inkiko z’imbere mu gihugu zashobora kuburanisha urwo rubanza.

Kiwanuka ati: “ICC mu bisanzwe ni urukiko rwa nyuma ruca imanza zivuye mu bihugu biyigize mu gihe zitaracibwa cyangwa mu gihe ibyo bihugu bidashobora guca izo manza.”

Nawe avuga ko iby’ibyo birego yabyumvise kandi ngo biri gutangwa n’umushinjacyaha w’umugore uba muri Amerika.

Ibirego by’uwo mushinjacyaha bishingiye kubyo avuga ko byakorewe abatavuga rumwe na Leta ya Kampala mu gihe cy’amatora ya Perezida wa Uganda yabaye mu mwaka wa 2021.

Kiwanuka avuga ko kuri ibyo birego, hari iperereza ryakorewe muri Uganda bamwe barafatwa bagezwa imbere y’amategeko.

TAGGED:AmatorafeaturedIbiregoIbyahaMuhooziMuseveniUburenganziraUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gen Kabarebe Yavuze Uko Byagenda Igisirikare Kijemo Amacakubiri
Next Article Rwanda: Imisoro Izinjiza 52% Mu Ngengo Y’Imari 2023/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?