Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yageze ku Biro bikuru by’Ishyaka rye National Resistance Mouvement, NRM, gufata impapuro zimwemerera ku mugaragaro ko ari we uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’igihugu azaba umwaka utaha.
Yahasanze imbaga y’abarwanashyaka baje kumwereka ko bamushyigikiye kandi ko bazanamushyigikira ubwo azaba yatangiye kwiyamamaza.
Mu b’ingenzi harimo umugore we Janet Museveni, Visi Perezida wa Repubulika umusirikare wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru afite ipeti rya Majoro witwa Jessica Alupo, Umuyobozi wungirije wa NRM witwa Al-Hajji Moses Kigongo n’umwungirije witwa Rebecca Kadaga, Perezida w’Inteko ishinga amategeko Anitah Among n’Umunyamabanga mukuru wa NRM witwa Richard Todwong.
Ku mwanya w’uzahagararira NRM mu matora ku rwego rw’igihugu, nta piganwa ribibamo kuko bizwi ko ari Museveni, n’aho ku zindi nzego ho abakandida babanza guhatana, hanyuma Komisiyo y’iri shyaka igakoresha amatora.
Utsinze niwe uba ‘chairman’.
The National Resistance Movement (NRM) ni ishyaka rikomeye kurusha andi yo muri Uganda. Inyandiko isobanura imiterere yaryo ivuga ko ari ryo ryahaye Uganda amajyambere, ukwishyira ukizana, demukarasi no kugendera ku mategeko.
Yoweri Museveni uriyabora ubu, yabitangiye mu mwaka wa 1985 ubwo yahirikaga uwayobora Uganda witwaga Milton Obote.
Mbere yari yarabanje kurwana intambara yakuyeho Idi Amin mu mwaka wa 1979.
Museveni yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 1986.
Amaze gutegeka manda esheshatu kuko iya mbere yayiyoboye guhera mu mwaka wa 1996, indi mu mwaka wa 2001, indi mu mwaka wa 2006, indi mu mwaka wa 2011, indi mu mwaka wa 2016, indi mu mwaka wa 2021, ubu agiye kwiyamamariza iya karindwi.