Uwo ni Me Moїse Nkundabarashi usanzwe uyobora Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Rwanda Bar Association, watorewe kuba Visi Perezida w’Abavoka mu Burasirazuba bwa Afurika basanzwe bari mu ihuriro rigari ry’abo banyamwuga muri Afurika.
Ihuriro Nyafurika ry’Abanyamategeko ryitwa the Pan African Lawyers Union (PALU), Nkundabarashi akazakora imirimo ye guhera mu mwaka wa 2025 kugeza mu mwaka wa 2028.
Uyu munyamategeko avuga ko natangira inshingano azashyira imbaraga mu kurushaho kubaka ubunyamwuga muri bagenzi be binyuze mu kungurana nabo ubunararibonye, haba imbere mu bihugu binyamuryango no mu rwego nyambukamipaka.
Yabwiye bagenzi bacu ba The New Times ko kimwe mubyo we na bagenzi be bashinzwe, ari ugushyiraho imikoranire mishya no kunoza isanzweho.
Ati: “ Inshingano zanjye nshya ni ugukora ubuvugizi kugira ngo umwuga wacu urushaheho kumenyekana mu kamaro umariye ubutabera, kubakira ubushobozi bagenzi bacu, gutuma akazi kacu gahuza n’imiterere y’imico n’imigenzo y’Abanyafurika ariko byose bigashingira k’ukubahiriza amategeko”.
I Abidjan muri Côte d’Ivoire niho yaraye atorewe mu Nteko rusange ya 15 y’abanyamategeko bagize PALU.
Ni inteko yatangiye tariki 25 irangira kuri uyu wa Gatanu tariki 27, Kamena, 2025.
Uwo mwanya awusimbuyeho Umunya Ethiopia witwa Tewodros Getachew Tulu, we akaba yabaye Perezida w’iri huriro na Perezida wa Komite Nshingwabikorwa yaryo.
Abandi bazakorana na Me Moїse Nkundabarashi ni Umunya Centrafrique witwa Djerandi Laguerre Dionro, Umunya Afurika y’Epfo witwa Womba Silumbu Kankondo na Koffi Sylvain Mensah Attoh wo muri Togo.
Uretse kuba ari umuhanga mu mategeko, Nkundabarashi avuga Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n’Igiswahili.