Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwifatanyije na Tanzania muri ibi bihe bikomeye, nyuma y’urupfu rwa Perezida John Magufuli witabye Imana ku wa 17 Werurwe 2020.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo Samia Suluhu Hassan wari usanzwe ari visi perezida, yarahiriye kuyobora icyo gihugu muri manda izasozwa mu 2025.
Mu ijambo Perezida Kagame yavuze ubwo yari amaze kwakira indahiro z’abayobozi bashya muri guverinoma, yavuze ko u Rwanda rwifatanyije n’abaturage ba Tanzania muri iki gihe cy’akababaro.
Yagize ati “Ntabwo nasoza ijambo ryanjye ntihanganishije mu izina ryanjye bwite no mu rya guverinoma n’abaturage b’u Rwanda, umuryango wa nyakwigendera Perezida John Pombe Joseph Magufuli ndetse n’abaturage ba Tanzania muri rusange.”
“Perezida Magufuli yari umuntu ushyira Afurika imbere akaba n’inshuti y’igihugu cyacu. U Rwanda rwifatanyije na Tanzania na Perezida Samia Suluhu Hassan muri ibi bihe bikomeye.”
Perezida Suluhu yatangaje ko Magufuli azashyingurwa iwabo ku ivuko ahitwa Chato mu gace ka Geita, ku wa Kane tariki 25 Werurwe 2020.
Perezida Kagame aheruka gushyiraho igihe cy’icyunamo mu Rwanda, aho ibendera ry’igihugu n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yururukijwe kugeza hagati kugeza igihe Magufuli azashyingurirwa.